Rumaga yabwiye IGIHE ko aba banyempano bavuye mu bandi barenga 40 bari biyandikishije bashaka kwinjira mu Ibyanzu, ariko hatoranywa 10 barusha abandi.

Ati “Ntabwo byari byoroshye. Abantu 40 ni bo bashaka kwinjira mu itsinda ryacu, ariko dutoranyamo 10 bahiga abandi.”

Yakomeje avuga ko aba batoranyijwe bagiye gutangira urugendo rushya, bahereye ku gitaramo agiye gukora cyo kubamurikira abantu kizaba ku wa 30 Kanama 2025 muri Camp Kigali.

Nyuma aba basizi bazagenda bakora ibisigo biyereka Abanyarwanda muri rusange. Yavuze ko kandi kuba agiye kumurika abasizi bashya bizatuma acutsa abo yamuritse mu 2024.

Uyu musizi yavuze ko mu itsinda Ibyanzu yakiriyemo abasizi n’umucuranzi umwe. Muri abo harimo abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

Barimo Mugisha Gentil Busoro, Murekatete Lily Poet, Karile Odile, Ingabire Yvonne, Ineza Nkindi Kevin, Mugisha Richard usanzwe acuranga, Gashema Celestin, Mugwaneza Ange Jerome Keane Yambi Hug, Mugisha Trezor na Gahenda.

Muri Nzeri 2024 na bwo Rumaga afatanyije na Saranda Poetess umufasha mu gutoza aba basizi, yari yamuritse abandi basore n’inkumi. Aba bakaba ari imfura z'Ibyanzu.

Reba ibisigo birimo icya Rumaga, Saranda Poetess na Umuhoza Nadine wo mu itsinda ry’Ibyanzu baheruka gushyira hanze

Umusizi Rumaga  agiye kumurika abasizi bashya
Umusizi Rumaga agiye kumurika abasizi bashya
Guhera mu 2024 Rumaga yatangije umushinga ugamije guteza imbere impano mu busiziv
Guhera mu 2024 Rumaga yatangije umushinga ugamije guteza imbere impano mu busiziv
Abasizi bagiye kwinjira mu Ibyanzu bamaze iminsi mu myitozo bagaragaza impano zabo
Abasizi bagiye kwinjira mu Ibyanzu bamaze iminsi mu myitozo bagaragaza impano zabo
Abasizi bashya bishimiye kwinjira mu itsinda ry'abasizi ry'Umusizi  Rumaga
Abasizi bashya bishimiye kwinjira mu itsinda ry'abasizi ry'Umusizi Rumaga
Umusizi Karire winjiye mu Ibyanzu yari ari kumwe na mugenzi we Uwanyirijuru Josiane wamuritswe muri iri tsinda umwaka ushize
Umusizi Karire winjiye mu Ibyanzu yari ari kumwe na mugenzi we Uwanyirijuru Josiane wamuritswe muri iri tsinda umwaka ushize