Ni mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 30 Kanama 2025. Mu ‘Ibyanzu’ Rumaga yakiriyemo abasizi n’umucuranzi umwe. Muri abo harimo abahungu barindwi n’abakobwa batatu.
Rumaga yabwiye IGIHE ko ari ishema kuri we kuba hari amashami menshi akomeje gushibuka, agaragaza ko iyi ntambwe yongeye gutera yamuteye izindi mbaraga mu buryo bukomeye.
Ati “Buri gihe birashimisha kwibaruka. Uyu munsi twibarutse izi mpano mu Ibyanzu, twiteze ko na bo hari itafari bagiye gushyira ku ruganda rw’ubusizi tugakomeza gufatana amaboko mu kubuteza imbere.”
Mu basizi Rumaga yakiriye harimo Mugisha Gentil Busoro, Murekatete Lily Poet, Karile Odile, Ingabire Yvonne, Ineza Nkindi Kevin, Mugisha Richard usanzwe acuranga, Gashema Célestin, Mugwaneza Ange Jerome Keane Yambi Hug, Mugisha Trezor na Gahenda.
Ni abanyempano bavuye mu bandi barenga 40 bari biyandikishije bashaka kwinjira mu Ibyanzu, ariko hatoranywa 10 barusha abandi kubera ko uyu musizi yabonaga umubare urenze uwo bishobora kumubera imbogamizi ntabakurikirane uko abyifuza.
Nyuma yo kubamurika, biteganyijwe ko aba basizi bagiye kugenda bakora ibisigo biyereka Abanyarwanda muri rusange. Aba basizi bashya batumye acutsa abo yamuritse mu 2024.
Uretse abamuritswe muri iki gitaramo, Rumaga kandi yashyizemo agace kiswe ‘Itorero’ aho afatanyije na Kanyandekwe Jean Pierre usanzwe ari inzobere mu mateka y’u Rwanda, bagaruka ku bantu batandukanye bagiye bakora ibintu bikomeye mu mateka y’igihugu.
Muri Nzeri 2024, Rumaga afatanyije na Saranda Poetess usanzwe umufasha mu gutoza aba basizi, na bwo yari yamuritse abandi basore n’inkumi babaye imfura z’Ibyanzu.
Mu bamuritswe icyo gihe harimo uwitwa Abayisenga Marceline [Mama Buhanzi], Niyera Milliam, Muheto Gad, Ingabe Umuhoza Nadine, Uwanyirijuru Josiane, Ndagijimana David ukunze kwiyita No Stress Ntare na Essy Williams.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!