Iki kirego yagitanze mu Rukiko rw’i California ku wa 10 Gicurasi 2026. Yifuza ko Samsung imuha indishyi ya miliyoni 15$.
Dua Lipa yavuze ko Samsung yakoresheje amashusho ye mu kwamamaza televiziyo zayo, nta burenganzira yayihaye.
Ikirego kivuga ko Samsung yakoresheje ifoto ye, iyishyira inyuma ku bikarito bipfunyitsemo Televiziyo, zigacuruzwa imwe ku yindi kandi uyu muhanzi ntagire inyungu abikuramo.
Umuvugizi wa Samsung yirinze kugira icyo abivugaho, icyakora yemeza ko bizakemukira mu nkiko. Kimwe n’abanyamategeko ba Dua Lipa, ntabwo na bo bigeze bagira ikindi batangaza kuri iki kirego.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ye "Levitating" yamenye ko ifoto ye iri kubyazwa uyu musaruro muri Kamena ya 2025. Icyo gihe yategetse iyi sosiyete kubihagarika ariko irinangira none n’ubu biracyakomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!