Variety yatangaje ko Paramount Skydance yasabye urukiko gutegeka Warner Bros. Discovery gutanga amakuru arambuye ku masezerano ifitanye na Netflix angana na miliyari 82,7$ nk’agaciro kose k’iyi sosiyete.
Ayo makuru arimo uko Warner Bros. Discovery yagennye agaciro k’imigabane yayo ya Global Networks, uko yabaruye agaciro k’ayo masezerano na Netflix, uko igabanyuka ry’igiciro rishingiye ku myenda rikora, ndetse n’ishingiro ry’icyo yise “risk adjustment”(kongera cyangwa kugabanya agaciro k’ikintu hashingiwe ku ngaruka gishobora guteza); ku itangwa rya Paramount rya 30$ ku mugabane.
Mu ibaruwa ifunguye yandikiye abanyamigabane ba WBD, Umuyobozi Mukuru wa Paramount Skydance, David Ellison, yavuze ko iyi sosiyete yananiwe kugaragaza mu mucyo ayo makuru yose y’ingenzi, ibintu avuga ko bishyira mu kaga abafata ibyemezo.
Ellison yanamenyesheje abanyamigabane ko Paramount Skydance yiteguye kujya mu ntambara yo guhindura ubuyobozi, ishyiraho abakandida b’inama y’ubuyobozi bashobora gukoresha inshingano zabo mu kurengera inyungu za WBD, bakaganira ku cyifuzo cya Paramount no kwinjira mu masezerano yo kugura iyi sosiyete.
Ibi bije nyuma y’uko Paramount Skydance mu Ukuboza 2025 itangaje icyifuzo cyo kugura Warner Bros. Discovery ku ngufu, ku gaciro ka miliyari 77,9$, igashyira umugabane umwe ku 30$, mu gihe amasezerano ya Netflix awushyira kuri 27,75$.
Warner Bros. Discovery yahise yanga icyifuzo cya Paramount, isaba abanyamigabane bayo kutemera ibyo iki kigo gishaka, ivuga ko amasezerano ifitanye na Netflix ari yo meza kurushaho.
WBD yanagaragaje impungenge ku bushobozi bwo kubona amafaranga ya Paramount, ivuga ko inyandiko zatanzwe zirimo icyuho, inzitizi n’ibintu bishobora gushyira mu kaga sosiyete n’abanyamigabane bayo.
Nyuma y’aho, Paramount Skydance yagerageje kunoza icyifuzo cyayo ishyigikiwe na Larry Ellison, se wa David Ellison, wemeye kwishingira miliyari 40,4$ y’imigabane iri inyuma y’icyo cyifuzo cyo kugura.
Mu mwaka ushize Warner Bros. Discovery yo yatangaje ko mu 2026 izatandukanywamo ibice bibiri bigurishwa ku isoko ry’imari. Igice Paramount na Netflix bari kurwanira ni icya Warner. Icya Discovery Global kizagumaho kirimo na CNN.
Ikigo kizegukana Warner, kizagira uburenganzira ku mitungo y’ibirango bikomeye muri sinema nka Batman, Harry Potter na Game of Thrones.
Icyakora ibi byose ntibirarangira kuko amasezerano agomba kubanza kunyura mu isuzumwa rikomeye ry’abagenzuzi b’amasoko mu bihugu bitandukanye, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!