00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Will Smith n’umusore umushinja kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 January 2026 saa 07:49
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare muri sinema n’umuziki, Will Smith, araregwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umucuranzi wa violin, Brian King Joseph, uvuga ko ibi byabaye mu 2025 ubwo bakoranaga.

Uyu musore yatanze ikirego mu rubanza rwashyikirijwe Urukiko rwa Los Angeles mbere gato y’uko umwaka mushya utangira, nk’uko inyandiko zabonwe na Fox News Digital zibigaragaza.

Brian King Joseph, wamenyekanye cyane nyuma yo kwitabira irushanwa America’s Got Talent mu 2018, avuga ko Smith yamugize inshuti idasanzwe agamije kumwigarurira no kumushyira mu bihe by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uru rubanza rurega kandi ibigo bifitanye aho bihuriye na Smith birimo Treyball Studios Management, Inc.

Joseph avuga ko nyuma yo gukorana bwa mbere na Will Smith mu gitaramo cyabaye mu Ukuboza 2024, uyu muhanzi yamuhaye akazi ko kwitabira ibindi bitaramo bya “Based on a True Story: 2025 Tour”, ndetse anamwemerera gucuranga ku ndirimbo zimwe ziri kuri iyi album nshya ya Smith yitiriye ibi bitaramo yakoraga nayo yitwa “Based on a True Story”.

Mu nyandiko z’urukiko, Joseph avuga ko umubano wabo wakomeje gukomera, Smith akamubwira amagambo agaragaza ko amwiyumvamo byihariye, arimo ayo yagize ati “Njye nawe dufitanye isano idasanzwe ntagiranye n’abandi.”

Muri Werurwe 2025, Joseph yinjiye mu gice cya mbere cy’urugendo rw’ibitaramo rwabereye i Las Vegas, aho Smith n’itsinda rye bamufatiye icyumba muri hoteli. Avuga ko nta wundi muntu wari ufite uburyo bwo kwinjira muri icyo cyumba uretse abakozi b’iyo hoteli n’abo bakoranaga.

Joseph avuga ko urufunguzo rw’icyumba rwari mu isakoshi yasizwe mu modoka yatwaraga itsinda ry’abahanzi n’abakozi, kandi byafashe amasaha menshi ngo isakoshi iboneke. Ageze mu cyumba uwo mugoroba, avuga ko yasanze hari ibimenyetso by’uko hari umuntu winjiye mu cyumba atabiherewe uburenganzira, ahita abimenyesha abashinzwe umutekano ba hoteli.

Mu byo yavuze ko yabonye harimo inyandiko yanditswe n’intoki imuvuga mu izina. Ngo hari kandi ibindi byinshi byarimo icupa rya byeri, igikapu gitukura, icupa ry’imiti ya virusi itera SIDA ririho irindi zina ry’undi muntu, amaherena n’inyandiko zavuye kwa muganga by’undi muntu atazi.

Joseph avuga ko yagize ubwoba ko uwo muntu ashobora kugaruka agamije ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ahita asaba guhindurirwa icyumba, afata amafoto y’ibimenyetso, ndetse ahamagara polisi.

Nyuma y’iminsi mike, Joseph avuga ko itsinda rya Will Smith ryatangiye kumushinja kuba yarabigizemo uruhare, aho aho kumurinda, yahise amenyeshwa ko yahagaritswe ku kazi.

Avuga ko ubwo yasabaga ibisobanuro, umwe mu bayobozi b’itsinda rya Smith, Tim Miller, yamubwiye ko abantu bose bavuga ko ibyo yavuze ari ibinyoma, anamushinja kuba yarahimbye inkuru.

Joseph yatanze ibisobanuro byose mu nyandiko y’ibihe byabaye muri iryo joro, ariko avuga ko nyuma yo kumuhagarika, Smith yahise ashyira undi muhanzi wa violin mu mwanya we, bikagaragaza ko impamvu yatanzwe yo kumuhagarika itari ijyanye n’ibyo bavugaga byabaye.

Avuga ko ibyabaye byamuteye ihungabana rikomeye mu mutwe (PTSD), igihombo cy’amafaranga, kwangirika kw’izina rye, ndetse n’ibibazo bikomeye by’ubuzima byakomotse ku guhangayika nyuma yo gutakaza akazi.

Umwunganizi wa Smith mu mategeko, Allen B. Grodsky, yabwiye Page Six ko ikirego cya Joseph ari ikinyoma, kidafite ishingiro kandi kigayitse.

Mu itangazo rye yagize ati “Ibyo aregwa arabihakana bidasubirwaho, kandi tuzakoresha inzira zose zemewe n’amategeko dufite kugira ngo dusubize ibi birego no kugira ngo ukuri kumenyekane.”

Iki kirego kije gikurikira ikindi cyari cyatanzwe gisaba miliyoni 3$ cyaregwaga Jada Pinkett Smith, umugore wa Will Smith, na Bilaal Salaam, wahoze akorana na we, uvuga ko yigeze kumutera ubwoba amusaba gusinya amasezerano yo kutazigera avuga ku byabereye mu birori by’isabukuru ya Will Smith mu 2021.

Uyu musore ucuranga 'violin' avuga ko Will Smith yamuhohoteye
Umwunganizi wa Will Smith yamaganiye kure iki kirego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages