00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurangirwa Ben wamenyekanye muri sinema y’u Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’inkumi bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 August 2026 saa 12:49
Yasuwe :

Rurangirwa Ben wamamaye muri sinema y’u Rwanda by’umwihariko muri filime zinyuranye, kuri uyu wa 27 Kanama 2026 yasezeranye imbere y’amategeko na Byukusenge Fabiola bitegura kurushinga.

Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2026.

Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire bahaye inshuti n’abavandimwe, Rurangirwa Ben n’umugore we bazakorera ubukwe ahitwa ‘Hobe Nshuti Garden’ i Ndera ku wa 29 Kanama 2026.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukobwa ugiye kurushinga na Ben Rurangirwa adasanzwe abarizwa mu myidagaduro y’u Rwanda.

Rurangirwa Ben yinjiye muri sinema mu 2004 ubwo yagaragaraga muri filime ’Sometimes in April’, imwe mu zakorewe mu Rwanda zikagaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’iyo filime yakomeje guhuza amasomo ya kaminuza no gukina, agaragara no mu yindi mishinga irimo ’Romeo & Juliet’, mbere y’uko yinjira cyane mu bihe bya filime zitambuka kuri YouTube, ubu bimaze kuba isoko rikomeye rya sinema nyarwanda.

Mu myaka yashize, Rurangirwa Ben yagiye agaragara muri filime nyinshi zakunzwe zirimo ’Mindset’, ’The Hustler’, ’Choices’, ’Impanga’, ’Isi Dutuye’, ’Ibihe n’Abantu’, ’Umuturanyi’, ’Icyaremye Gishya’, ’My Heart’, ’Urugo Rwanjye’, ’My Daughter’, ’My Husband’, ’Igihome’, ’Isezerano ry’Ikinyoma’, ’Kure y’Urukundo’, ’Inzigo’, ’Inzira y’Umusaraba’ n’izindi nyinshi.

Ubwo Ben Rurangirwa n'umugore we bari bageze ku Murenge wa Kinyinya
Ben Rurangirwa yarahiriye kuzabana akaramata n'uyu mugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages