00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RUTA Project Super Star ikomeje guha abahanzi bakizamuka amahirwe

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 26 October 2014 saa 12:00
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2014, nibwo i Kigali habereye amarushanwa ya Ruta Project Superstar 2014 arimo gutegurwa na Sosiyete Creative for Africa.
Iki gitaramo cyabereye mu nzu y’imyidagaduro ya IPRC Kicukiro cyitabiriwe n’abantu batari benshi dore ko umubare wabo wari muke cyane ugereranyije n’ubwitabire bw’ibindi bitaramo byagiye bikorwa mu gihugu. Abahanzi bari bitabiriye iki gitaramo bitanze uko bashoboye kose bashimisha abafana, buri wese mu buhanga bwe agaragaza ko (…)

Kuwa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2014, nibwo i Kigali habereye amarushanwa ya Ruta Project Superstar 2014 arimo gutegurwa na Sosiyete Creative for Africa.

Iki gitaramo cyabereye mu nzu y’imyidagaduro ya IPRC Kicukiro cyitabiriwe n’abantu batari benshi dore ko umubare wabo wari muke cyane ugereranyije n’ubwitabire bw’ibindi bitaramo byagiye bikorwa mu gihugu.

Abahanzi bari bitabiriye iki gitaramo bitanze uko bashoboye kose bashimisha abafana, buri wese mu buhanga bwe agaragaza ko yiteguye neza amarushanwa ndetse yiteguye no kwegukana igikombe.

Ubuyobozi bwa Sosiyete Creative for Africa buvuga ko bwashimishijwe n’iki gitaramo dore ko hagaragayemo n’umusaza wari waje guhatana n’abahanzi bagenzi be.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wungirije wa Creative for Africa, Joseph Bagabo yagize ati “ ubwitabire hano i Kigali ntabwo bwari bumeze neza ugereranyije n’ahandi ariko abahanzi bo barahari kandi bariteguye”.

Uretse imbogamizi nke bagenda bahura nazo, yavuze ko aya marushanwa ari kugenda neza kandi ko nabaterankunga bakomeje kwiyongera.

Baptiste umwe muhanzi bari mu marushanwa yagize ati, “Njye nahoze ndirimba kuva kera ngeraho ndabireka ariko ubu nongeye nagarutse kandi nizeye ko nzegukana iki gihembo cya RUTA”.

Iyi ni inshuro ya mbere iri rushanwa riteguwe, ariko Bagabo Joseph avuga ko hari gahunda yo kuryagura rikarenga imbibi z’u Rwanda no kwagura ibihembwa abaritsinze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages