Ubuyobozi bw’ikigo Creative for Africa buremeza ko irushanwa bwatangije ryitwa RUTA Project Super Star rizahasha abahanzi bari barapfukiranwe kwigaragaza mu ruhando rwa muzika, maze umuziki ukaba umwuga ushobora kubatunga.
Mu kiganiro bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’abanyamakuru, abayobozi ba Creative for Africa bashimangiye ko umushinga ufite inshingano zo kugira umuziki umwuga kimwe n’indi yose.
Bagabo Joseph, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iki kigo yavuze ko RUTA Project Super Star yibanda ku bahanzi bakizamuka cyangwa se abamaze igihe mu muziki ariko bapfukiranwe impano zabo ntizigaragare aho ari ho hose.
Bagabo yakomeje avuga ko n’ubwo ari urugamba rutoroshye, umuziki ugomba kwinjira mu myuga irwanya ubushomeri mu rubyiruko, ari nayo mpamvu basabye inzego zose kubatera ingabo mu bitugu bagashyika ku ntego bihaye.
Ati “Ubuhanzi ni umwuga nk’iyindi. Urubyiruko turarukangurira kwitabira ubuhanzi kandi bakabukora nk’umwuga wabatunga.”
Nyuma y’ibitaramo bibiri bibanziriza amarushanwa nyirizina byabereye mu turere twa Ngoma na Gatsibo, ku matariki ya 18, 25 Ukwakira na tariki ya 8 Ugushyingo 2014 hagakurikiraho uturere tw’Umujyi wa Kigali aritwo Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo yabereyemo iki kiganiro, hakabona gutangira amarushanwa nyirizina tariki ya 22 Ugushyingo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwagaragaje ko uyu mushinga ari igikorwa gikomeye kije cyunganira gahunda zabo zo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko, no guteza imbere ubumenyi ngiro.
Musirikare David wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere muri iyi nama yagize ati “Ni inyunganizi ikomeye ije kudufasha guteza imbere urubyiruko[…]Turamutse dufatanije ubushomeri bwashira.Urubyruko ruzi ibyo rufite mu mpano zitandukanye rwatera imbere.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwijeje ubufaranye Creative for Africa, bugaragaza ko ubusanzwe bwakoreshaga ingengo y’imari ya miliyoni 5 ariko ishobora kwiyongera mu gihe cyose haboneka ibikorwa bifasha urubyiruko kwiteza imbere.
Amahame agenga iri rushanwa ngarukamwaka agaragaza ko umuhanzi uzitabira iri rushanwa agomba kuba ataraba ikirangirire ku rwego rw’igihugu, kandi atararenza imyaka ibemerera kwitwa urubyiruko (35).
Ku rwego rwa buri karere hazatoranywa abahanzi batanu ba mbere bahembwe, batatu muri bo bakomereze ku rwego rw’intara, maze naho hatorwemo babiri bazahatana ku rwego rw’igihugu, hatorwemo uwa mbere “Super Star”.
Mu bihembo biteganyijwe gutangwa muri iri rushanwa harimo gutunganyirizwa indirimbo no gufasha umuhanzi kuyimenyekanisha ndetse n’ibahasha irimo amafaranga kugeza ubu ataratangazwa umubare.
Bitandukanye n’ibimenyerewe mu marushanwa asanzwe, muri RUTA Project Super Stars 2014 umuhanzi ntazatsinda ku bw’amajwi y’abaturage bamutoye, aha akanama nkemurampaka kazakora akazi kose “nk’umusifuzi mu kibuga”.
Abahanzi bazitabira iri rushanwa bariyandikisha banyuze ku rubuga rwa interineti rwa Creative for Africa www.creativeforafrica.com, cyangwa bakagera aho iki kigo gikorera mu karere ka Ngoma mu Mujyi wa Kibungo, nyuma yo kwishyura amafaranga y’u Rwanda 10,000.
Iyi ni inshuro ya mbere iri rushanwa riteguwe, ariko Bagabo Joseph avuga ko hari gahunda yo kuryagura rikarenga imbibe z’u Rwanda no kwagura ibihembwa abaritsinze.



















TANGA IGITEKEREZO