Muri iki gihe gishize, Rutamu yakoreraga Radio1 ari naho yavugiye ko agomba gusezera itangazamakuru ikipe ya Argentine nidatwara igikombe cy’Isi. Nyuma y’uko iki gikombe cyegukanwe n’u Bufaransa, Rutamu yashyize mu ngiro icyemezo yari yafashe.
Rutamu yamaze gusezera ubuyobozi bwa Radio1 ndetse IGIHE ifite amakuru ko uyu musore yamaze kwerekeza hanze aho agiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.
Ishuri ashaka kwiga rishobora kuzaba muri kimwe mu bihugu by’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo nyir’ubwite yagiye bucece.
Uyu musore azibukirwa cyane ku bumwe bwe mu kazi na mugenzi we Rugimbana Theogene. Aba bombi bazwiho ubuhanga, by’akarusho iyo bicaranaga kuri micro za Radio wumvaga ibintu bibaye mahwi ari nayo mpamvu ahanini Radio umwe muri bo akoreye ihita itumbagira ku byerekeye urujya n’uruza rw’ibigo byamamaza.
Rutamu yanyuze kuri Radio Flash, Isango Star aho yavuye kuri Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’impanga ye mu mwuga Rugimbana Theogene banoza umugambi wo kwimukira kuri Radio1 aho bari bamaze kwigarurira ababumva batari bake.



















TANGA IGITEKEREZO