00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutangarwamaboko yakoze umuhango gakondo wo kwita izina imfura ye (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 21 May 2018 saa 06:29
Yasuwe :

Umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga n’umugore we Umuziranenge Sana Cynthia, bakoze ibirori bishushe nka kumwe byagendaga hambere mu gusohora umwana no kumwita amazina.

Rutangarwamaboko na Umuziranenge barushinze tariki ya 30 Nyakanga 2017, ubukwe bwabo bwabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Bibungo bya Mukinga i Nyamurasa ho mu Karere ka Kamonyi, aho uyu mupfumu avuka.

Mu minsi mike ishize bibarutse umukobwa bamwita ‘Rutangarwamaboko Umugiramana’ mu gushimangira ko afite amahirwe n’imigisha ikomeye ku bwo kuba yaravukiye mu Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Rutangarwamaboko, inshuti n’abo mu muryango we bahuriye mu muhango ukomeye wo guha amazina imfura ye. Yakorewe ibirori gakondo mu kwerekana ko na we agomba kutazatatira igihango ababyeyi be bafitanye n’umuco.

Muri uyu muhango bakoze ibyo kurya ubunnyano, guhinga, guterura umwana, kwita amazina umwana n’ibindi yakorerwaga hambere mu muco ubwo yasohorwaga bwa mbere ku munsi wa munani nyina avuye ku kiriri.

Rutangarwamaboko mu gusobanura amazina y’umwana we yagize ati “Imfura yacu ni Umugiramana koko izina niryo muntu. Ubwo yavukiye muri ubu buntu bukidusagambamo bugasendera hose uko bwira n’uko bucya.”

Yanditse kuri Facebook amagambo yiganjemo gusabira imigisha umukobwa we no kumwibutsa ko atagomba kuzatatira se na nyina aho yagize ati “ Mwana wanjye ubwo watutswe n’abakuru ibitututsi by’ineza nibyo shya n’ihirwe by’i Rwanda, urakomeze iyo nzira y’umuco wacu tugutezeho byinshi wa Mugiramana we ngo uzabe umukobwa w’i Rwanda ndetse mutima w’u rugo w’umwimerere uko byahoze.”

Yongeyeho ati “Uramenye utazarwanisha urugamba rw’ubuzima ingufu ahubwo imbaraga z’umutima ni wo ntimatima ya byose. Ntuzatatire so na nyoko utaretse kuzaba wowe ubwawe, urumve umuhanano wa sokuru na sokuruza utaretse nyogokuru na nyogokuruza, urahore wumva kandi wumvire cyane ba nyogosenge utaretse ba nyakowanyu.”

Imfura ya Rutangarwamaboko yahawe izina rya Mugiramana Rutangarwamaboko

Ibirori byo kwita amazina umwana wa Rutangarwamaboko byitabiriwe n’abarimo Pasiteri Ezra Mpyisi, umusizi Jean de Dieu Nsanzabera n’abandi batandukanye.

Kurya ubunnyano…

Umuhango wo kurya ubunnyano,wakorwaga umwana amaze iminsi umunani avutse. Bafataga amasuka y’udufuni, bagaha abana bakiri bato, bakajya guhinga hafi aho y’urugo,iyo bamaraga guhingura bajyaga mu rugo, bagasanga babateguriye intara bashyizeho ibyo kurya.

Ku ntara basasagaho amakoma, bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga,kandi bagizemo utubumbe twinshi, buri mwana akagira akabumbe ke. Akabumbe kose kabaga kageretseho agasate k’umutsima. Bakazana amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto bagatereka aho,abana bakaza bakabaha amazi bagakaraba bagafungura,bakabaha n’amata bakanywa bose uko bangana. Ng’uko kurya ubunnyano, kubyita ubunnyano n’uko babaga babigize utubumbe twinshi tumeze nk’utwo umwana annya impande zose.

Iyo bamaraga kurya, ntibabahaga amazi yo gukaraba,barazaga bagahanaguriza intoki zabo ku mabere yaw a mubyeyi,bavuga bati “Urabyare abana benshi,abahungu n’abakobwa”N’uko abana bakita uruhinja amazina”.

Abana ntibatahaga iwabo imuhira na nyina w’umwana ntiyahagurukaga aho yicaye,kereka umwana abanje kunnya cyangwa se kunyara.Nyina yabaga yamuhaye amata,yamuhaye ibere,agira ngo annye cyangwa anyare vuba.

Iyo umwana yabaga yatinze kunnya cyangwa kunyara,bamutamikaga itabi akaruka,bakabona kugenda.Kugenderaho ni ugusurira umwana nabi, agapfa. Ubwo buryo akaba ari bwo buryo bwo kurya ubunnyano bwakoreshwaga mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

Rutangarwamaboko yakoze umuhango gakondo wo kwita izina imfura ye
Mugiramana bamukoreye umuhango wo guterura umwana
Pasiteri Ezra Mpyisi mu muhango wo guterura umwana
Hano abana bari bahawe inkonzo bajya mu murima mbere gato yo kujya mu rugo kurya ubunnyano
Nyuma yo kurya abana bahawe amata nk'uko byagendaga hambere
Amasuka y'abana yitwa inkonzo zikozwe mu mitobotobo
Umubyeyi hano yarimo atera imbuto mu butaka mu kuzuza umuhango wo kwita izina no kurya ubunnyano
Inzuzi...
Imbuto y'amasaka yifashishijwe mu gukora umuhango wo kurya ubunnyano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages