Yabivuze nyuma y’aho uyu mugore wa The Ben yagiye mu gitaramo cya ‘Spinny and Friends’ umukondo uri hanze.

Ati “Zibaho wo gatsindwa we. Kirazira mu muco wacu. Nta mugore wo gushyira umukondo ku karubanda. Nta mubyeyi wo kwanika inda n’umukondo ku gasozi kandi ariwo pfundo ry’igitereko cy’ubuzima butazima n’urureri ururera abana, ugenywe akagenda ariko akajyana ubugingo bwa nyina. Sigaho.”

Yakomeje avuga ko mu gihe ababyeyi bashyize hanze bimwe mu bice bikwiriye kubahwa, abana babo nabo kuzabihisha ari ikintu cyagorana.

Ati “None ubwo ababyeyi biyanitse abana nibo baziyanura se nyagasani. Muhonoke benimana, ntiruzegera ruba imburagihana. Inda y’umubyeyi ishushanya nk’inda isamirwamo inda ibyara ubuzima butazima, n’utakwiyubaha yakubaha kandi akubahiriza n’icyo kiduhatse.’’

Ibi bije nyuma y’aho ubwo Pamella yari atwite umwana we w’imfura na The Ben bise Icyeza Luna Ora Mugisha, nabwo yararikoroje nyuma yo kugaragaza inda mu mashusho y’indirimbo ‘True Love’.

Icyo gihe nabwo Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste ari mu banenze iyi myitwarire ya The Ben na Pamella, aho yanditse avuga ko umugore utwite akwiriye kubahwa no kwiyubaha ubwe.

Mu butumwa bwe yagize ati “Duhane Duhanure […] utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”

Mu butumwa bwa Rutangarwamaboko bamwe batanze ibitekerezo bagaragaza ko yavuze ukuri, mu gihe abandi bamufashe nk’utazi aho ibihe bigeze muri iki kinyejana cy’ikiragano gishya.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 30 Ukuboza 2024, The Ben yasabye imbabazi agaragaza ko usibye abantu batandukanye basanzwe na nyina atabyakiriye neza.

Ati “Abantu bagira uko bafata ibintu. Kuri twebwe ntabwo twabibonyemo ikibazo, usibye ko na none abantu simbaveba. N’ubwo kuri twe ntacyo byari bitwaye ariko na mama umbyara ntabwo yabyishimiye. Ndanamusaba imbabazi imbere yanyu. Mumbabarire mwese ndanasaba imbabazi abantu babibonye mu yindi shusho.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko mu mboni ze n’umugore we n’uyu munsi batabibonamo ikibazo.

Pamella ni umwe mu bari babukereye mu gitaramo Spinny & Friends giheruka kubera muri Zaria Court
Pamella ni umwe mu bari babukereye mu gitaramo Spinny & Friends giheruka kubera muri Zaria Court
Kugaragaza umukondo kwa Pamella kwanenzwe n'abarimo Rutangarwamaboko
Kugaragaza umukondo kwa Pamella kwanenzwe n'abarimo Rutangarwamaboko
Ntabwo ari ubwa mbere Rutangarwamaboko anenze imyitwarire ya Pamella
Ntabwo ari ubwa mbere Rutangarwamaboko anenze imyitwarire ya Pamella