00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruti Joël yijeje igitaramo cy’imbaturamugabo kizibukirwamo Buravan

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 23 December 2023 saa 12:24
Yasuwe :

Ruti Joël yatangaje ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abashe gushimisha ab’ingeri zose bazitabira igitaramo ‘Rumata wa Musomandera’ giteganyijwe tariki ya 26 Ukuboza 2023.

Uretse kuvanga umudiho ugezweho na gakondo, Rumata yasezeranyije abazitabira iki gitaramo ko azabasogongeza ku ndirimbo ze nshya zitarajya hanze, akabasendereza ibyishimo yifashishije izisanzwe.

Yagize ati “Kuri uriya munsi nzahinduka nk’uruvu, nzaba ugezweho, mbe agasaza, nsaragurike nongere ngaruke bitewe n’indirimbo.”

Ruti Joël yatangaje kandi ko muri iki gitaramo azifashisha umuhanzi Mike Kayihura wenyine kuko ari we yifashishije akora umuzingo w’indirimbo yise ‘Musomandera’.

Yavuze ko yafashe uyu mwanya ngo yiyereka abakunzi be, abagaragarize icyo ashoboye kandi abamare ipfa.

Ruti yahishuye ko ateganya kwibuka inshuti ye magara Yvan Buravan mu buryo butangaje kuko nta handi yamukura uretse mu mutwe no mu mutima.

Yavuze ko we na Buravan bigeze guhinduranya indirimbo amuha ‘Impore’ yasohotse kuri album ‘Twaje’, na we amuha ‘Nyambo’ yasohoye kuri album ‘Musomandera’.

Yagize ati ”Yego nzamwibuka ntabwo ‘Nkongi’ nshobora kumwibagirwa kuko ubu nta handi nshobora kumukura usibye muri njye, kumutekerezaho mu mutima. Ngomba kubikora ni umuryango akaba umuntu wanjye.”

Ruti yasobanuye ko ‘Musomandera’ yitiriye album ari Nyina umubyara, kandi ko yamubyaye ari ikinege, avuga ko iri zina rikomoka ku Mwamikazi ‘Kanjogera’, rigaturuka ku nzoga yitaga ‘Indera’ yanyobwaga n’abagore.

Yongeyeho ko impamvu atifashishije abahanzi yakuze areberaho barimo Jules Sentore na Masamba Intore, ari uko akeneye kubereka ko yakuze bakamushima cyangwa bakamwereka icyo gukosora no kongeramo.

Yavuze ko Masamba Intore ari umwe mu bantu bamuba hafi cyane, yaba mu buzima busanzwe no mu kazi k’umuziki akora, ariko ko nta mwana uhora kwa Se, ahubwo ko asohoka akagenda akerekana icyo ashoboye bakamushyigikira.

Ati ”Ahubwo mfite ubwoba bw’ibyo azambwira tariki 27 nyuma y’igitaramo, uriya ni nka Data turakorana cyane, n awe azaba yicaye arebe aho ngeze.”

Uyu musore w’imyaka 27 asanga u Rwanda n’abahanzi Nyarwanda muri rusange, bakwiye kwita ku mwihariko bacuruza ku isoko mpuzamahanga ry’umuziki kuko ushobora kugira ubuhanga bwo kuririmba mu ndimi zose, ariko ko umuhanzi akenera gutanga ibidahari.

‘Rumata wa Musomandera’ ni cyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi agiye gukora tariki 26 Ukuboza 2023 muri Intare Arena iherereye i Rusororo. Yavuze azaririmba indirimbo 23 mu byiciro bitanu bitandukanye.

Ruti Joël agiye gukora igitaramo azaririmbamo zimwe mu ndirimbo ze zitarajya hanze
Ruti Joël yahishuye ko izina rya Nyina 'Musomandera' rikomoka ku Mwamikazi 'Kanjogera'
Yvan Buravan umaze umwaka urenga yitabye Imana, azibukwa mu gitaramo cya Ruti Joël

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages