Ubuzima bwo mu mutwe ni ingingo idakunzwe kuvugwaho byeruye mu muryango bitewe no kutayisobanukirwa, aho benshi bagifata uburwayi bwo mu mutwe nk'amarozi cyangwa bamwe bakabyita ubusazi.

Umunyabugeni Kakizi Jemima yemera ko ubugeni bwatanga umusanzu mu kwigisha no guhugura abantu ku ngingo runaka, bagahindura imyumvire.

Ni muri urwo rwego yateguye imurikabihangano yise "Gendana Nanjye" rivuga ku buzima bwo mutwe, aho yahurije hamwe abanyabugeni 10 barimo Uwera Odile, Teta Chel, Natacha Muziramakenga, Christel Arras, Ines Ineza, Rutamu U. Fabiola, Kayibanda Alice, Ingride Mukundente, Poupoute na Birara Myriam.

Aba bose bahuriye mu cyiciro cya mbere cy'iri murikabihangano cyabaye ku wa 7 Mutarama kugeza ku wa 28 Mutarama 2023 ku Kacyiru kuri L'Espace, ku nkunga ya Goethe Institut na L’Espace.

Mu rwego rwo kugeza iri murika mu bindi bice by'igihugu, icyiciro cya kabiri cy’iyi gahunda cyakomereje mu karere ka Rutsiro mu ntara y'Iburengerazuba, ku wa 21 Mata 2023 ku nkunga ya Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda.

Uyu munyabugeni n’abamuherekeje basuye abangavu bo muri Berwa – Kinunu, umushinga wa Kiliziya Gatolika ufasha abangavu babyariye iwabo, aho bigishwa umwuga wo kudoda, bagahabwa imashini zo kudoda mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Nyuma yo kubamurikira ibigangano bitandukanye by’ubegeni, aba bakobwa baganirijwe ku ngaruka z'inda ziterwa abangavu ku buzima bwabo bwo mu mutwe.

Iki kiganiro cyayobowe na Kakizi Jemima, gitangwa n'umunyamategeko Mugabo Sharif Yusuf, Elisée Uzabonimana impuguke ku buzima bw'imyororokere n'umuhanga mu mitekerereze ndetse na Anna Mapendo impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Abangavu bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, bagaragaza ko imbogamizi bagihura na zo ari ukutamenya no no gusobanukirwa amategeko abarengera.

Ikindi ni ukudahabwa indezo n'abagabo babasambanyije bakabatera inda no kuba abana babo batanditswe mu irangamirere.

Aba bangavu bahawe udutabo "Agaciro Kanjye" twigisha ku buzima bw'imyorokerere, twatanzwe n'umushinga wa Imbuto Foundation.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye bahawe umwanya wo gukora ibihangano by'ubugeni
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye bahawe umwanya wo gukora ibihangano by'ubugeni
Binyuze muri iyi gahunda ya 'Gendana Nanjye' , aba bangavu bahawe udutabo Agaciro Kanjye twigisha ku buzima bw'imyorokerere
Binyuze muri iyi gahunda ya 'Gendana Nanjye' , aba bangavu bahawe udutabo Agaciro Kanjye twigisha ku buzima bw'imyorokerere
Iyi gahunda ya 'Gendana Nanjye' igamije guhugura urubyiruko ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ibihangano by'ubugeni n'ibindi
Iyi gahunda ya 'Gendana Nanjye' igamije guhugura urubyiruko ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ibihangano by'ubugeni n'ibindi
Nyuma ya Kigali, Umunyabugeni Kakizi Jemima yakomereje mu karere ka Rutsiro mu bikorwa bizenguruka igihugu bigamije guhugura urubyiruko ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe
Nyuma ya Kigali, Umunyabugeni Kakizi Jemima yakomereje mu karere ka Rutsiro mu bikorwa bizenguruka igihugu bigamije guhugura urubyiruko ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe
Padiri Théophile Hakizimana watangije umushinga Berwa Kinunu ufasha abangavu babyariye iwabo
Padiri Théophile Hakizimana watangije umushinga Berwa Kinunu ufasha abangavu babyariye iwabo
Uhereye ibumoso: Mugabo Sharif (umunyamategeko) Anna Mapendo ( inzobere mu buzima bwo mu mutwe), Kakizi Jemima (umunyabugeni) na Elysée Uzabonimana ukora muri Apesek Girimpuhwe
Uhereye ibumoso: Mugabo Sharif (umunyamategeko) Anna Mapendo ( inzobere mu buzima bwo mu mutwe), Kakizi Jemima (umunyabugeni) na Elysée Uzabonimana ukora muri Apesek Girimpuhwe
Umunyabugeni Kakizi Jemima yemera ko ubugeni nk'ubundi buhanzi bwatanga umusanzu mu kwigisha no guhugura abantu ku ngingo zitandkanye, bagahindura imyumvire
Umunyabugeni Kakizi Jemima yemera ko ubugeni nk'ubundi buhanzi bwatanga umusanzu mu kwigisha no guhugura abantu ku ngingo zitandkanye, bagahindura imyumvire
Umunyamategeko Mugabo Sharif asobanurira abangavu n'abandi bitabiriye icyo amategeko avuga ku burenganzira bwabo
Umunyamategeko Mugabo Sharif asobanurira abangavu n'abandi bitabiriye icyo amategeko avuga ku burenganzira bwabo
Abangavu bagaragaje ko imbogamizi bahura na zo ari ukutamenya amategeko abarengera
Abangavu bagaragaje ko imbogamizi bahura na zo ari ukutamenya amategeko abarengera
Wari umwanya mwiza wo kwidagadura nyuma yo kumenya amategeko abarengera ndetse n'uko bakwirinda ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Wari umwanya mwiza wo kwidagadura nyuma yo kumenya amategeko abarengera ndetse n'uko bakwirinda ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Abanyeshuri bakiri bato ntibahejwe muri iki gikorwa
Abanyeshuri bakiri bato ntibahejwe muri iki gikorwa

Amafoto : Tripus Photography