00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwabigwi yavuye mu bakemurampaka muri Miss Rwanda, Michelle Iradukunda aratungurana (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 December 2018 saa 05:17
Yasuwe :

Rwabigwi Gilbert wari umenyerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda nk’umukemurampaka yasezeye, umunyamakuru Michellle Iradukunda wa RBA na Marie France Uwase binjira mu irushanwa nk’abakemurampaka.

Ijonjora ry’abazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 ryatangiriye i Musanze kuri uyu wa 15 Ukuboza. Abakobwa 32 nibo biyandikisheje mu irushanwa ariko 15 nibo bahawe amahirwe yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka.

Mbere y’uko icyo gikorwa gitangira, abakemurampaka batangajwe nk’abagiye kwifashishwa mu irushanwa ni Umunyamakuru Michelle Iradukunda ukora kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 na Uwase Marie France.

Mutesi Jolly we si ubwa yifashishijwe muri iri rushanwa nk’umukemurampaka kuko no mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018 yari mu kanama nkemurampaka ku munsi wo gutanga ikamba.

Mbere y’uko umunsi w’ijonjora nyirizina ugera, Rwabigwi Gilbert wari usanzwe yifashishwa nk’umukemurampaka mu myaka itatu ishize, yavuze ko atakiri muri izi nshingano.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter yanditse ati “Miss Rwanda yagarutse mu mpera z’iki cyumweru, yagutse kandi ari nziza kurushaho. Namaze kuva mu kanama nkemurampaka, n’ubwo nzakomeza gushyigikira irushanwa kubera impamvu zirimo n’iz’ubuyobozi.”

Yakomeje ati “Mfite amashyushyu yo kubona umukobwa uzasimbura Miss Rwanda 2018 ndetse akageza iri rushanwa ku rundi rwego.”

Gutoranya abazavamo Miss Rwanda 2019 bitangiye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018, muri La Palme Hotel, i Musanze. Biteganywa ko ijonjora rizakomereza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018.

I Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni ku wa 22 Ukuboza 2018; i Kayonza mu Burasirazuba ni ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda mushya amenyekane ku wa 26 Mutarama 2019.

Rwabigwi (wa mbere uturutse iburyo) ni umwe mu bakeramurampaka bagiye bavugisha benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages