00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Bikers Association baranyomoza ibyabavuzweho ku gitaramo bakoresheje i Burundi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 July 2013 saa 09:39
Yasuwe :

Abagize ishyirahamwe ry’abatwara ibimoto binini mu Rwanda, Rwanda Bikers Association, baratangaza ko igitaramo baheruka gukoresha i Bujumbura mu Burundi cyagenze neza kandi ko abahanzi bose bari bagitumiyemo bishyuwe neza nk’uko byari biteganijwe.
Mu nkuru duheruka kubagezaho, Belgine, umujyanama w’umuhanzi Kanyombya, we yari yatangaje ko batari bishyuwe neza nk’uko byagombaga kugenda. Gusa ariko Kanyombya yaje kuvuguruza aya makuru, asobanura ko mu kugaruka mu Rwanda yishyuwe kandi neza. (…)

Abagize ishyirahamwe ry’abatwara ibimoto binini mu Rwanda, Rwanda Bikers Association, baratangaza ko igitaramo baheruka gukoresha i Bujumbura mu Burundi cyagenze neza kandi ko abahanzi bose bari bagitumiyemo bishyuwe neza nk’uko byari biteganijwe.

Mu nkuru duheruka kubagezaho, Belgine, umujyanama w’umuhanzi Kanyombya, we yari yatangaje ko batari bishyuwe neza nk’uko byagombaga kugenda. Gusa ariko Kanyombya yaje kuvuguruza aya makuru, asobanura ko mu kugaruka mu Rwanda yishyuwe kandi neza.

Aganira na IGIHE, umwe mu bagize iri shyirahamwe yasobanuye ko mu kugera mu Burundi babanje kwishyurira abahanzi amahoteli barayemo (150$ ku ijoro rimwe) nyuma bakanishyura abahanzi bane bari batumiye ari bo; Steven Sogo na Happy Famba bo mu Burundi, Jay Polly na Kanyombya bo mu Rwanda.

Kanyombya yabwiye IGIHE ko yishyuwe amafaranga yose yari yumvikanye na Rwanda Bikers Association, bitandukanye n’uko Belgine, umujyanama we, yari yabitangarije IGIHE.

Rwanda Bikers Association bavuga kandi ko banyomoza amakuru Belgine yatangaje yiyitirira igitaramo.

Rwanda Bikers Association basanzwe bakora ibikorwa bitandukanye birimo gusura no gufasha abacitse ku icumu n’ibindi.

Dore amwe mu mafoto:

Aha Rwanda Bikers Association bari bageze ku Kanyaru; ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi
Uyu ni Eloge umwe mu bagize Ishyirahamwe ry'abatwara ibimoto binini mu Burundi; aha yahaga ikaze bagenzi be baturutse mu Rwanda
Aha ni Belgine (i bumoso), Jay Pollu na Kanyombya; Rwanda Bikers Association iranenga uyu Belgine kuko yiytiriye ibi bitaramo atari we wabiteguye
Umuhanzi jay Polly yaririmbiye abari bitabiriye igitaramo biratinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages