Rwanda Day iteganyijwe kubera i Washington DC ku wa 2-3 Gashyantare 2024. Kugeza ubu imyiteguro irarimbanyije, abazayitabira batangiye kwiyandikisha ndetse na gahunda zizakurikizwa zatangiye gutegurwa hakiri kare.
Mu gufasha abazitabira iyi gahunda ihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo, batekerejweho na AfroHub Entertainment yateguye ‘Rwanda Day weekend’, izabafasha kwidagadura.
Muri ibi birori benshi mu bahanzi bazitabira Rwanda Day, bazagira n’umwanya wo gususurutsa abakunzi babo, bitabujije ko hari n’abatazagira amahirwe yo gutaramira muri ibyo birori ariko nyuma yabyo na bo bagataramana.
Kuri ubu hakomeje gutangazwa amazina amwe n’amwe y’abamaze kwemezwa ko bazitabira ibi birori nubwo urutonde rukomeje nk’uko amakuru IGIHE ifite abihamya.
Bamwe mu bamaze kwemezwa harimo DJ Toxxyk, DJ Kii, Major Kev hakiyongeraho Umunyakenya DJ Shinski uri mu Banyafurika bavanga imiziki bakunzwe cyane muri Amerika.
Aba bavanga imiziki biyongeraho Intore Massamba utegerejwe kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere kuko ahafite igitaramo ku wa 20 Mutarama 2024.
Igitaramo cya Massamba kizabera mu Mujyi wa Atlanta byitezwe ko kizitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde.
Rwanda Day igiye kuba nyuma y’imyaka ine itaba kubera impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19. Yaherukaga kuba mu 2019 mu Mujyi wa Bonn mu Budage ubwo yari yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi n’ahandi.
Ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.
Yatangiye gutegurwa mu 2010 ndetse imaze kuba inshuro 10. Mbere y’uko ibera mu Budage, yari imaze kwitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 35. Imaze kubera mu mijyi irimo Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent na Bonn.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!