Iri serukiramuco ryatangirijwe muri St Paul Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2019. Aha hakaba hari hakoraniye abakinnyi ba filime banyuranye ndetse nabazikunda muri rusange.
Uyu muhango waranzwe n’amagambo yo gushimira abagore bakora filime badahwema gushyira imbaraga mu kazi kabo ka buri munsi.
Willy Ndahiro wari uhagarariye Federasiyo ya Sinema mu Rwanda, yakomoje ku mvune abagore bahura nazo mu gukina no gutunganya filime.
Yakomeje yizeza abagore bakora filime mu Rwanda ko igihe kigeze ngo imvune bagiye bahura nazo zibyare umusaruro icyuya biyushye gitange inyungu.
Mbere yo kwerekana filime Dhalinyalo ya Lula Ali Ismail habanje gufatwa umunota bunamira Nsanzamahoro Denis Rwasa uherutse kwitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jacqueline wari umushyitsi mukuru yijeje abagore bakora filime inkunga ishoboka yose.
Iserukiramuco ritegurwa na Cine-Femme Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya kane aho rizamara icyumweru cyose hakorwa ibikorwa bitandukanye.
AMAFOTO: Dushimimana Ami Paciffique



















TANGA IGITEKEREZO