Nyuma yo gutandukana n’iri tsinda yaje kuba umujyanama wa Charly na Nina, aba nabo batandukanye yerekeza muri The Mane, aba na bo kuri ubu bamaze gutandukana.
Uyu musore yinjiye muri The Mane muri Werurwe 2019 ubwo yari amaze gutandukana n’itsinda rya Charly na Nina, uyu musore nyuma yo gukorana amezi hafi atandatu n’abahanzi ndetse n’ubuyobozi bwa The Mane baje gutandukana nubwo ibyo bapfuye bakomeje kubigira ibanga.
Mu kiganiro na IGIHE, Rwema Denis yagize ati “Byararangiye sinkiri muri The Mane, haciyeho iminsi ubu mpugiye mu bikorwa byanjye bwite.”
Rwema yatangaje ko nta kintu yapfuye n’ubuyobozi bwa The Mane yavuga, ahamya ko gusa batandukanye. Hari amakuru agera kuri IGIHE, ahamya ko uyu musore yatangiye gushyamirana na Bad Rama umuyobozi wa The Mane mbere gato ya tariki 30 Kanama 2019, cyane ko tariki 30-31 Kanama 2019 abahanzi bo muri The Mane bari bafite ibitaramo bibiri i Rubavu ariko bikarangira Rwema Denis atabigiyemo.
Mu kiganiro na Safi Eric murumuna wa Bad Rama, twaganiriye kuko mukuru we yamaze kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yadutangarije ko amakuru ari impamo ko Bad Rama na Rwema hari ibyo batabashije kumvikana bigatuma batandukana amasezerano atarangiye.
Nubwo Rwema yatandukanye na The Mane mbere y’igihe cy’amasezerano bagiranye ariko ngo ntacyo bishyuzanya cyane ko babikemuye nk’abagabo.
Safi (murumuna wa Bad Rama akaba umwe mu bayobozi bwa The Mane) aganira na IGIHE yatangaje ko kugeza ubu inshingano Rwema yari afite yazisimbuweho na Arstide wigeze kuba umujyanama mu nzu ya Kina Music wari umaze igihe atandukanye nabo, icyakora ikijyanye n’amasezerano mashya uyu musore yaba yagiranye na The Mane yo nta kintu aratangazwaho.



















TANGA IGITEKEREZO