00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyinnyi barenga 300 bamaze kunyura mu Itorero Inganzo Ngari

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 February 2026 saa 10:59
Yasuwe :

Itorero Inganzo Ngari riri mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 rimaze rishinzwe, rigaragaza ko rimaze kunyurwamo abarenga 300.

Iri torero ryateguje igitaramo “Imyaka 20 mu Nganzo" gitegerejwe ku wa 7 Kanama 2026, bakazaba bizihiza imyaka 20 bamaze mu ngamba ndetse n’itorero rimaze muri rusange.

Mu kiganiro na IGIHE, Nahimana Serge umuyobozi w’Itorero ‘Inganzo Ngari’ yavuze ko hari byinshi byo kwishimira.

Ati “Ibyo twishimira ni uko mu myaka 20 itorero rimaze ryagiye ritera imbere tugereranyije n’uko twatangiye, haba mu bwiyongere bw’abanyamuryango,mu miserukire, mu buzima bwite bw’ababyinnyi ndetse no kudateshuka ku ntego twihaye.”

Nahimana yavuze ko mu myaka 20 bamaze, iri torero ryanyuzemo byibuze ababyinnyi barenga 300.

Muri iyi myaka bakaba bamaze gukora ibitaramo umunani byiyongera ku bindi byinshi bakunze gutumirwamo.

Mu bitaramo iri torero rimaze gukora, harimo icyitwa ‘Inganzo Twaje’ bakoze mu 2009, ‘Umuco Kagozi ka Bugingo Kabuza u Rwanda Gucika’ cyabaye mu 2010, ‘Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa’ cyabaye mu 2011.

Ikindi gitaramo ni ‘Inzira ya bene u Rwanda’ cyabaye mu 2013, ‘Ruganzu i Bwimba cyabaye mu 2015, ‘Urwamazimpaka’ cyabaye mu 2018, ‘Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda’ cyabaye mu 2023 ndetse na ‘Tubarusha inganji’ baherukaga gukora mu 2025.

Mu bindi Nahimana ahamya ko bishimira nk’Itorero Inganzo Ngari, harimo kunguka ubumenyi n’ubuhanga mu bijyanye n’umuco Nyarwanda, ababyinnyi bagiye bungukiramo ubushobozi bakiyishyurira amashuri bakayarangiza n’ibindi.

Uretse abana biyishyuriye amashuri hari n’ababyeyi babarizwa muri iri torero bagiye bahakura ubushobozi bwo kwita ku miryango yabo bakaniteza imbere.

Ku rundi ruhande Nahimana yagaragaje ko hari abanyamuryango b’iri torero bakunze kuhakirira ibikomere bitandukanye bijyanye n’ubuzima.

Itorero Inganzo Ngari rimaze kunyuramo ababyinnyi 300
Itorero Inganzo Ngari rigiye kwizihiza imyaka 20 rimaze rishinzwe
Mu myaka iri torero rimaze, ryakoze ibitaramo umunani bikunze kwitabirwa ku rwego rwo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages