Iyi weekend ibanziriza umunsi wa Saint Valentin hari ababimburiye abandi batanga impano ijyanye n’uyu munsi.
Mu bahanzi bamurikiye abakunzi babo indirimbo nshya harimo, umuraperi Danny Nanone, Afrique, Sintex , Victor Rukotana, MC Tino, Yvany Mpano n’abandi.
‘Nobody’ – Afrique
Afrique mbere y’uko umunsi wa Saint Valentin ugera yamurikiye abakunzi be n’abakundana indirimbo yise “Nobody”.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Loader asozwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro afatanyije n’abarimo Sanib, Director C.
‘Iminsi myinshi’ – Dany Nanone
Umuraperi Danny Nanone wari umaze hafi imyaka itanu atamurika ibihangano bishya yagarukanye indirimbi yise ‘Iminsi myinshi’ igaruka ku bihe yari amaze iminsi ari kunyuramo.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Pastor P, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro.
‘Umudamazera’ - Victor Rukotana
Umuhanzi Mporera Victor wahisemo kwinjirana mu muziki yitwa Victor Rukotana nyuma yo gutangaza ko yiyeguriye umuziki gakondo, yamuritse indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Umudamazera’ ikaba imwe mu ndirimbo zamamaye cyane mu myaka yashize.
Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana y’ikinimba yatunganyijwe na Producer Jules ukorera muri Global vibes mu gihe amashusho ayiherekeza yatunganyijwe na Sinta Films.
‘Another Round’ Director P na Kevin Skaa
Director P umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo, yahuje imbaraga na Kevin Skaa bakorana indirimbo bise ‘Another Round’.
Iyi ndirimbo ya mbere iri kuri album ya "Curiosity” ya Director P, amajwi yayo yatunganyijwe n’abarimo Motif Didon na Eloi El asozwa na Idali Manzi uyobora Ida Records.
Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Oskados Oskar afatanyijwe na Muhire_visuals.
‘Mbirimo’ - Yvanny Mpano
Umuhanzi Yvanny Mpano witegura kumurika album yise ‘Igitabo cy’urukundo’, mu gihe habura iminsi mike ngo umunsi wa Saint Valentin ugere, yikojeje mu nganzo azanira abakundana indirimbo yise ‘Mbirimo’ igaruka ku musore utanga isezerano ku wo akunda mu gukomeza urukundo rwabo.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Fayzo asozwa na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe na Maxim.
‘Hashye’ - Mc Tino na Sintex
MC Tino yahuje imbaraga na Sintex bakorana indirimbo bise ‘Hashye’ igaruka ku basore bashaka kwishimimana n’inshuti zabo.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Papito Carter asozwa na Herbert Skillz.
‘High’- Isimbi Dee
Isimbi Dorcas yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘High’ ivuga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge n’uburyo bigoye kubivaho igihe byatangiye kukugiraho ingaruka.
Iyi ndirimbo yanditswe n’abarimo Paccy Kizito amajwi yayo yatunganyijwe na Ayoo Rash asozwa n’abarimo Bob Pro na Konstantin Dupelius.
Amashusho yayo yakozwe na Hugues Bana afatanyije n’abarimo Freddy na Derick Vega.
‘R.O.D ( RIDE OR DIE) - Jay Pac
Umuraperi Jay Pac yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘R.O.D’ cyangwa Ride or Die igaruka ku musore wakunze umukobwa ariko akaza kumusiga akibaza igihe azagarukira.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Dizo Last mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Eazy Cuts afatanyije n’abaramo Cloutiko na Dir Sanib.
‘Koma’ - Eddy Neo
Umuhanzi Eddy Neo afite indirimbo yise ‘Koma’ yatunganyijwe na Titi Pro mu buryo bw’amajwi asozwa na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe na Samyswitch.
‘Amina’ - Mbabazi Madine
Ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Madine Mbabazi ubarizwa muri Moriah Entertainment Group yabamurikiye indirimbo yise ‘Amina’.
Iyi ni imwe mu ndirimbo zigize album nshya uyu muhanzikazi yitegura kumurika izaba ikubiyeho izikomeza abatangiye urugendo rugana mu Ijuru.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Borris mu gihe amashusho yayo yakozwe na Vyper.
‘Parika’ - Garnaud na Gray Shema
Muri iki cyumweru Garnaud yahuje imbaraga na Gray Shema bakorana indirimbo bise ‘Parika’ igaruka ku nkuru y’umusore wiyama umukobwa umushora mu moshya kandi aziko asanzwe afite undi mukunzi.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na RealBeat, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Director Kiwi.
‘Ihema ryawe Mana’ – Patmos Choir
Korali Patmos Choir yamurikiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana indirimbo bise ‘Ihema ryawe Mana’.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!