Mu bahanzi bamurikiye abakunzi babo indirimbo nshya mu cyumweru turangije harimo Bruce Melodie, Confy, Yverry, Dr Nganji, Chrisy Neat, Fizzo Mason n’abandi.
Selebura - Bruce Melodie
Itahiwacu Bruce yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Selebura ’ yatunganyijwe na Element mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo akorwa na Sacha Vybez wo muri Uganda.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda no muri Uganda, ni iya gatatu Bruce Melodie akoze muri uyu mwaka.
‘Komusa’ – Confy
Munyaneza Confiance ukoresha amazina ya ’Confy’ muri muzika mbere y’uko ajya mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yabanje guha abakunzi be indirimbo nshya yise "Komusa" (Comme Ça)”.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na C’est Pro David asozwa na Flyest Music, mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Chico Berry, Eazycuts na Director C.
‘Kuwa 3’ – Jowest
Jowest wari umaze iminsi 21 afunzwe, nyuma yo kurekurwa yashyize hanze indirimbo yise ‘Kuwa 3’ ivuga ku munsi yafungiweho.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi asaba Imana kumuha imbaraga zo kwihangana. Amajwi yayo yatunganyijwe na Winner asozwa na Dayton.
Niyonzima Haruna - Dr. Nganji na White Monkey
Dominic Ngabonziza uzwi nka Dr. Nganji wakoze indirimbo nyinshi z’abaraperi banyuze muri Green Ferry Music, yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo zisaga 15 zikubiye kuri album ye ya gatatu yise ‘OverdoseII’.
Ni album Dr. Nganji yahurijemo abahanzi batandukanye barimo B Threy , Icenova, Bushali , Bruce The 1st , Angel Muthoni, Slum Drip, White Monkey , Bill Ruzima , Kaya Byinshi, Dani Kard, amalon , n’abandi.
Ibyisi - Yverry na Serugo Jacques
Nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa, Yverry yasangije abakunzi be ishimwe afite ku Mana abinyujije mu indirimbo yahuriyemo na Serugo Jacques.
Ayikoze nyuma y’amezi atanu ashyize hanze indirimbo yise ‘Inshuti yanjye’ yahimbiye umugore we baherutse kurwubakana.
Ndakwihaye- Chrisy Neat
Chrisy Neat umuririmbyi akaba n’umu-producer yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Ndakwihaye’.
Iyi ndirimbo yitunganyirije mu buryo bw’amajwi amashusho yayo yakozwe n’abarimo Kayitare, Chrispen, Cyusa na PM Visual.
Imikino - Fizzo Mason
Umuraperi Fizzo Mason uri mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere muri uyu mwaka , yabanje guha abakunzi b’umuziki indirimbo nshya yise ‘Imikino’.
Amashusho y’indirimbo yakozwe na Prince Layer mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Kenny Vibz.
‘Kayina Ebbina’ - 2 Ten Super Manager
Super Manager umenyerewe mu biganiro bitandukanye byo ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze indirimbo yitwa Kayina Ebbina.
Amajwi yayo yakozwe na Bob Pro mu gihe amashusho yakozwe n’abarimo King Philosophe, Clovis, Kreative Papi na Dedino Kinubi.
Ni Umukiza - Antoh
Umuhanzikazi Antoh ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise ‘Ni umukiza’.
Yanditswe na Muhire Theo amajwi yayo akorwa na Real Beat, amashusho atunganywa na Sammy Josbert afatanyije na Audace.
Iyi ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzikazi yafatiye amashusho mu gitaramo yakoreye muri Evangelical Restoration Church i Musanze cyarimo bagenzi be barimo Bosco Nshuti, Poly Turikumwe, Vincent, Alexis na Heritage Group.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!