Safi Madiba agiye kurongora Niyonizera Judith nyuma y’ukwezi kumwe gusa atandukanye na Umutesi Parfine [bari bamaranye imyaka ibiri n’imisago].
IGIHE ifite amakuru yizewe ahamya ko Safi Madiba yamaze kwereka ababyeyi be Niyonizera Judith ndetse bageze kure imyiteguro y’ubukwe ndetse urupapuro rw’ubutumire rugaragaza ko umuhango wo gutanga inkwano uzabera i Rebero mu Karere ka Kicukiro.
Inshuti ya hafi iri gufasha Safi Madiba mu myiteguro y’ubukwe yabwiye IGIHE ko aba bombi bifuje gutegura gahunda zabo mu ibanga by’umwihariko birinze icyatuma itangazamakuru rivumbura ko bari gupanga ubukwe ari nayo mpamvu kuri invitation hashyizweho nomero za telefone z’umukobwa gusa iz’umusore zirahindurwa.
Yagize ati “Ubukwe bugeze kure ahubwo ntunguwe n’uko ari wowe utari ubizi, byararangiye gahunda zose ubu ziri ku murongo, hasigaye iby’inkwano no gusezerana.”
Niyonizera Judith na Safi bazasezerana imbere y’amategeko ku munsi bazakoreraho umuhango wo gusaba no gutanga inkwano gusa Safi ntaragira icyo avuga kuri aya makuru.
Uyu mukobwa ngo abana na Safi mu nzu aho acumbitse ku Kimironko ndetse niho abageni bazaba mu minsi ya mbere y’ubukwe bahite bategura kwerekeza muri Canada.
Niyonizera Judith ugiye kurushingana na Safi Madiba ngo yatandukanye n’umugabo w’umuzungu babanaga muri Canada ndetse inshuti ye ya hafi ihamya ko mu ‘byashituye Safi bagahita bapanga ubukwe ari amafaranga afite yakuye muri gatanya n’umugabo wa mbere’.
Muri Kanama 2017 Safi Madiba yatandukanye na Parfine na we uvugwaho kugira amafaranga menshi, icyo gihe yabwiye IGIHE ko mu byatumye batandukana ku isonga haza intera ndende yabaga hagati yabo bigatuma urukundo rusinzira.
Yagize ati “Ntabwo ari ikintu kimwe cyadutandukanyije ariko ibyanjye na Parfine byararangiye, ntabwo byashobotse ko dukomezanya. Ndumva hashize amezi abiri dutandukanye, ndi njyenyine. Icyadutandukanyije rero si kimwe, icya mbere ni uko twabaga mu bihugu bitandukanye aba mu Busuwisi nkaba mu Rwanda, kubonana byaratugoraga, kuba kure ye ntibyanyoroheraga na we ni uko.”
Mu mezi yabanjirije gutandukana kwa Safi na Parfine, uyu muhanzi yari yavuze ko bateganya kurushingana mu gihe kidatinze, ubukwe ntibwatashye ahubwo hahise hasohoka inkuru yo gutandukana kwabo.
Safi yakundanye n’abakobwa batandukanye barimo Knowless banabanye mu nzu igihe kirenga amezi atandatu, nyuma yakundanye n’undi mukobwa witwa Fabiola [banagiranye amahari bapfa imodoka], ikibazo cye na Fabiola gikemutse yahise akundana na Parfine none na we barashwanye ubu agiye kurushingana n’undi mukobwa.



















TANGA IGITEKEREZO