Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 12 Mata 2018, mu Kagari ka Karembure gaherereye mu Murenge wa Gahanga wo mu Karere ka Kicukiro. Safi yaherekejwe n’abakunda ibihangano bye batandukanye barimo n’abibumbiye mu muryango ugamije gufasha yashinze akawita “Safi Madiba Foundation”.
Uyu muhanzi aherekejwe na Niyonizera Judithe barushinze mu mpera z’umwaka ushize baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku musozi wa Karembure ahatikiriye ubuzima bwa benshi mu 1994.
Abafashijwe na Safi Madiba Foundation ni abacitse ku icumi b’imiryango irindwi. Uyu muhanzi n’abari mu muryango we babageneye ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi ndetse banifatanya mu gikorwa cyo kunamira inzirakarengane zishyinguwe mu rwibutso rw’aka kagari “mu rwego rwo kubafata mu mugongo” mu gihe cyo kwibuka.
Safi yashimwe n’ubuyobozi bw’aba baturage muri iki gikorwa yakoze cyo gutanga inkunga ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yijeje ko nk’umuhanzi by’umwihariko binyuze muri Fondation ye azakomeza gukora ibikorwa bishyira imbere umuryango Nyarwanda.
Yagize ati “Nyuma yo kuririmba cyane ko ari byo dukunze kuba turimo twateguye iki gikorwa ngira ngo turebe ko hari icyo twafasha bikagirira akamaro na sosiyete. Ibi bihe tuba twibuka ibyo twaciyemo bitari byiza kandi tugira ngo dutegure n’imbere hacu heza.”
Yongeyeho ati “Ibyabaye twarabibonye kandi turi gukora uko dushoboye ngo ntibizongere kuba ukundi. Imbaraga zanyu aho zagarukiye niho twebwe duhera. Tuzakomeza kubana mu bishoboka byose. Ikindi ni ugukomeza kubihanganisha no kubakomeza ababyeyi bacu bafite ibibazo bitandukanye.”
Ukwizanye Leoneria, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashijwe na Safi Madiba Foundation yavuze ko nk’abacitse ku icumu baremwemo icyizere n’igikorwa uyu muhanzi n’umurango we babakoreye ashimira amusaba kutazadohoka mu bikorwa byo gufasha yiyemeje.
Yongeyeho ati “Ubutumwa muha bukomeye ni ukumwifuriza ko igihe cyose azahorana umugisha mu rugo rwe kandi n’Imana izabe mu ruhande rwe ntazagire icyo abura mu byo yifuza, atekereza n’ibyo agambirira gukora ndetse akanyurwa n’uko ameze, ahasigaye imwongerere aho akuye.”
Nyuma y’iki gikorwa Safi Madiba yari yaherekejwemo n’umuryango ufasha yashinze ndetse n’umuhanzikazi Marina bahuriye mu nzu ya The Mane, bakoze urugendo rwo kwibuka berekeza ku rwibutso rw’Akagari ka Karembure bunamira imibiri 2532 ihashyinguwe y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Safi yatangije uyu muryango ufasha mu Ukwakira 2017. Ku ikubitiro icyo gihe yatangirije ibikorwa mu gace yabayemo igihe kinini mu Mudugudu wa Gapfupfu, Umurenge wa Nyakabanda aho yishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango 27. Yaniyemeje kuhafata imiryango ibiri yo gukurikirana umunsi ku wundi.



















TANGA IGITEKEREZO