00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi Madiba na Karigombe basohoye amashusho y’indirimbo “Umunyerezo”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 February 2020 saa 06:17
Yasuwe :

Safi Madiba n’Umuraperi Karigombe Siti True usanzwe ufasha Riderman ku rubyiniro bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise “Umunyerezo” bahuriyemo.

Ubwo basohoraga iyi ndirimbo, Karigombe yabwiye IGIHE ko batangiye kuyitekereza mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival byazengurutse ibice bitandukanye by’igihugu mu 2019 cyane ko Safi Madiba yari afitemo akazi bigahurirana n’uburwayi bwa Riderman ntabone uko amufasha.

Iki gihe Safi Madiba yiyambaje Karigombe mu cyimbo cya Riderman. Uyu muraperi ukizamuka ntiyamugoye bituma nyuma yabyo bemeranya gukorana indirimbo na we yo kumushyigikira mu kuzamuka kwe.

Karigombe yagize ati "Safi Madiba ni umuririmbyi mwiza njye ndi umuraperi, nagiye ngira amahirwe yo guhurira na we mu bitaramo bitandukanye hanyuma musaba ko twakorana indirimbo arabyemera dutangira Umunyerezo gutyo.”

Iyi ndirimbo bahuriyemo we avuga ko ayifata nk’inyiturano nziza ya Safi wiyemeje gushyira itafari ku iterambere ry’umuziki we.

Umunyerezo yari yabanje gusohoka mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yo yari agitunganywa.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe anatunganywa na AB Godwin umusore uri mu bagezweho muri iki gihe.

Muri iyi ndirimbo, Karigombe na Safi bagaragara bambaye amaburuteri n’imisatsi y’imikorano izwi nka plante.

Ubutumwa buyirimo bushingiye ku nkuru y’urukundo rw’umusore (Karigombe ni we ukina mu mwanya we) wakunze umukobwa akabura amafaranga yo kumusura, akiyambaza inshuti ze (Riderman na Safi Madiba) bakamuha umunyenga mu modoka, imujyana aho atuye.

Karigombe yavuze ko bahisemo gukoresha amaburuteri bitewe n’uburyo bifuje ko amashusho y’indirimbo yabo yaza asa. Yashimye Safi Madiba wamufashije bitari mu gukorana indirimbo gusa ahubwo no mu bujyanama n’ubwunganizi.

Reba indirimbo "Umunyerezo" ya Karigombe na Safi Madiba

Karigombe ajya yunganira Safi Madiba ku rubyiniro cyane mu ndirimbo yakoranye na Riderman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages