00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi Madiba yabitswe ko yapfuye kandi ari muzima

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 February 2019 saa 04:40
Yasuwe :

Umuhanzi Niyibikora Safi wiyongereyeho Madiba, yabitswe ko yavuye mu mubiri kandi atigeze ataka n’ibicurane.

Inkuru ibika umuhanzi Safi Madiba yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda, iturutse ku muntu wanditse ubutumwa ku rubuga rwa Facebook, avuga ko uyu muhanzi yapfuye azize impanuka.

Ubu butumwa bwagiraga buti “Iruhuko ridashira ku muhanzi nyarwanda witwa Safi Madiba mu gihe gito amaze kuva ku Isi azize impanuka. Twese abafana be RIP (Aruhukire mu mahoro)”.

Ubu butumwa bwatumye abafana benshi b’uyu muhanzi imitima ihangayika mu buryo bukomeye bakeka ko byaba ari ukuri.

Bad Rama ureberera inyungu z’uyu muhanzi mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko aya makuru ari ibihuha bidafite aho bishingiye ndetse batazi n’icyatumye ikinyoma nk’iki gihimbwa.

Uyu mugabo no mu butumwa yanditse ku rukuta rwa Instagram yavuze ko aya amakuru atariyo, yagize ati “Ibi ni ukubeshya, Safi Madiba ni muzima”.

N’ubwo inkuru nk’iyi yari yaciye igikuba, Safi Madiba ku wa Gatanu w’icyi cyumweru, yari mutaraga ndetse ari mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzi Mowzey Radio cyabereye Kabeza.

Safi yari aherutse kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo abafana ba Mwiseneza Josiane wari uri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, bari bamumereye nabi nyuma y’amagambo yari yanditse kuri Instagram bigakekwa ko yashakaga kwita uyu mukobwa injiji.

Inkuru ivuga ko Safi Madiba yapfuye yari yahahamuye benshi
Safi Madiba ni muzima nta kibazo na gito afite
Safi bamubitse ari muzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages