Safi abonye ubu bwenegihugu nyuma y’uko amaze imyaka ine n’amezi ane ashakisha ibyangombwa bimwemerera kuba umuturage wa Canada.
Akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Safi Madiba yashyize hanze icyangombwa cyerekana ko yabonye ubwenegihugu.
Muri Gashyantare 2020 nibwo Safi Madiba yagiye muri Canada, asanze Niyonizera Judith bari barasezeranye mu mategeko ku itariki 1 Ukwakira 2017.
Ntabwo umubano wabo warambye kuko baciye muri rwaserera nyinshi kugeza bahanye gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko ku itariki 25 Mata 2023.
Icyakora bahanye gatanya mu buryo bw’ubwumvikane kuko batigeze bagora urukiko nk’uko Bayisabe Irene umunyamategeko wa Judith Niyonizera yabitangarije IGIHE.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!