Ibi bije bikurikira guterana amagambo kwabayeho mu minsi ishize, aho ubuyobozi bwa The Mane bwashinjije Safi Madiba gukorana na Dj Marnaud indirimbo “Ntimunywa” batabizi ndetse agashyiramo ibirango by’indi kompanyi ikora ibihuye n’ibyabo.
Umuyobozi wa The Mane icyo gihe yabwiye IGIHE ko Safi Madiba yigumuye ndetse yahisemo gutandukana nabo icyakora amusaba kutongera gukoresha ibihangano yakoreye muri The Mane.
Nyuma y’ibi Safi Madiba yari yabwiye IGIHE ko we ari muri The Mane, ati” Njye ndi muri The Mane, kereka niba bashaka kunyirukana nyine ubwo bambwire ibyo banshinja.”
Kuri ubu Safi Madiba yahinduye imvugo kuko yamaze kumenyesha abamukurikira ko yatandukanye na The Mane mu ibaruwa yandikiye itangazamakuru igenewe n’abandi bose bafite aho bahuriye na muzika.
Muri iyi baruwa Safi Madiba agira ati” Ndashaka kwemeza ko ntakibarizwa muri The Mane nk’uko babyitangarije tariki 17 Ukuboza 2019, ndabashimira ku bw’igihe twari tumaranye kuva muri 2017, twize byinshi kandi twageze kuri byinshi dufatanyije.”
Safi Madiba yamenyesheje abafana be ko ibihangano bye ari we byanditseho ntawundi ukwiye kubabeshya ko atabifiteho uburenganzira nk’uko byakunze kuvugwa mu binyamakuru bitandukanye.
Iyi baruwa yari ikurikiwe n’inyandiko za RDB zerekana ko ibihangano bikurikira bimwanditseho; ‘My Hero’ yasohotse ku wa 18 Gicurasi 2018, ‘Igifungo’, yasohoye ku wa 17 Nzeri 2018, ‘Good Morning’, yasohotse ku wa 30 Nyakanga 2018, ‘Original’, yasohotse ku wa ku wa 21 Nzeri 2019, ‘Nisamehe’ yasohoye ku wa 17 Gicurasi 2018, ‘Kimwe kimwe’ yasohoye ku wa 24 Ukuboza 2017 ndetse na ‘Kontwali’ yasohotse ku wa 29 Mata 2019.
Reba hano indirimbo "Ntimunywa" yateye amahari hagati ya Safi Madiba na The Mane



















TANGA IGITEKEREZO