00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi, Nizzo na Humble Jizzo bashobora kwiyunga bagasusurutsa Abanyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 May 2026 saa 03:43
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kinini badataramana ari batatu, amakuru ahari ahamya ko itsinda rya Urban Boys rikomeje ibiganiro byo kumvikana n’abategura ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ kugira ngo bazatarame mu bigiye kuba.

Amakuru IGIHE ifite ni uko aba bahanzi bamaze igihe mu biganiro n’abategura ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ ndetse mu minsi iri imbere abataba mu Rwanda batangira kuhagera ngo batangire imyiteguro.

Urban Boys ni bamwe mu bahanzi banini bategerejwe gutungurana mu bitaramo binyuranye bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ aho buri gitaramo kizagenda cyongerwamo umwe mu bafite amazina akomeye.

Muri aba bahanzi bakuru batoranyijwe harimo itsinda rya Urban Boys ryamaze kwemera kuririmba muri ibi bitaramo ari batatu nkuko bahoze mbere y’uko batandukana mu 2017.

Icyakora nubwo Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bategerejwe muri ibi bitaramo hari ibiganiro batararangizanya n’abategura ibi birori kuko nk’Umujyi bazataramiramo utaramenyekana.

Urban Boys batandukanye mu 2017 kuva icyo gihe Safi Madiba atangira urugendo rwa wenyine mu muziki, Nizzo na Humble Jizzo bagerageza gusunika urugendo rwa babiri ariko narwo rukajya rugenda biguruntege.

Ku rundi ruhande abari hafi y’iri tsinda bahamya ko nubwo aba bahanzi bagiye kongera guhurira mu gitaramo, imikorere n’imikoranire yabo mishya yo bazayifataho imyanzuro nyuma y’aka kazi bahawe. Aha bakaba ariho bazakura imyanzuro y’ibindi bikorwa bashobora guhuriramo.

Urban Boys ya batatu igiye kongera guhurira mu gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages