00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi arahakana agaramye umukobwa bivugwa ko yasimbuje Knowless

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 1 October 2014 saa 12:33
Yasuwe :

Safi Niyibikora umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz yahakanye yivuye inyuma ko umukobwa uherutse gukwirakwizwa mu bitangazamakuru bavugwa ko ari umukunzi we, ahubwo ngo baziranye bisanzwe nk’umufana wa Urban Boyz.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye gukwirakwizwa ko Safi yaba yarabonye umukobwa bakundana nyuma y’igihe atandukanye na Knowless bakundanye iminsi itari mike ariko bakaza gutandukana. Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Safi yavuze ko uyu mukobwa abantu bari (…)

Safi Niyibikora umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz yahakanye yivuye inyuma ko umukobwa uherutse gukwirakwizwa mu bitangazamakuru bavugwa ko ari umukunzi we, ahubwo ngo baziranye bisanzwe nk’umufana wa Urban Boyz.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hatangiye gukwirakwizwa ko Safi yaba yarabonye umukobwa bakundana nyuma y’igihe atandukanye na Knowless bakundanye iminsi itari mike ariko bakaza gutandukana.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Safi yavuze ko uyu mukobwa abantu bari kuvuga ko bakundana atari umukunzi we, uyu kandi ni na we watumiye Urban Boyz mu gitaramo bakoreye mu Busuwisi.

Abatangaje ko Safi akundana n'uyu mukobwa ngo ifoto bayikuye ku mbuga nkoranyambaga

Yagize ati “Ntabwo dukundana rwose, muzi yaje mu Rwanda, twahuye bisanzwe nk’umufana, aba hanze y’ u Rwanda i Burayi, icyo nibuka ni uko yaje no mu gitaramo duheruka gukorera mu Bubiligi. Nyuma yaje kudutumira mu Busuwisi mu gitaramo twakoreye mu bwato, ni we wagiteguye,, si umukunzi wanjye, turaziranye gutyo gusa, ni umufana wa Urban Boyz.”

Safi akeka ko abavuga ko akundana n’uriya mukobwa babikomoye ku ifoto yasohotse ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, abantu bahita bafata ko baba bakundana nyamara bamubeshyera dore ko avuga ko batanamubajije nka nyir’ubwite.

Yagize ati “Babonye ifoto turi kumwe nk’uko waba uri kumwe n’undi muntu wese bahita babifata gutyo, nta muntu wambajije mbere yo kubitangaza, na we ntawamubajije. Ibi birambangamiye rwose kandi n’uriya mukobwa na we biramubangamiye, amereye nabi ngo ndi kumuteranya kandi koko birumvikana, afite ubuzima bwe abayeho, bishobora kumuteranya n’abantu kandi nanjye numva bimbangamiye kumbeshyera, kandi rwose njye muzi nk’umufana.”

Safi ntiyerura neza niba koko hari undi mukobwa bakundana nyuma yo gutandukana na Knowless. Gusa avuga ko aramutse ashatse kugira icyo abitangazaho yabivuga ariko abantu bakareka kumubeshyera batangaza uwo bakeka kandi badafite icyo bahuriyeho nk’urukundo.

Safi arahakana yivuye inyuma iby’urukundo rwe n’uyu munyarwandakazi

Safi yavuze ko ibyamubangamiye cyane ari ukuba baravuze ko akundana n’umuntu badakundana ndetse bakanagerekaho kubitangaza we batamubajije ngo yemere cyangwa ahakane niba ari byo, cyangwa atari byo.

Yagize ati ‘Si byiza ko umuntu atangaza ikintu ku wundi atamubajije, ni njye ukunda sibo bakunda, bari kumbaza mbere yo kugira icyo bantangazaho.”

Safi abarizwa mu itsinda rya Urban Boyz ahuriyeho na Humble hamwe na Nizzo.

Yigeze kuvugwa cyane mu rukundo n’umuhanzi mugenzi we Knolwess ariko baje gutandukana. Kuva ubwo nta wundi mukobwa uratangazwa mu buryo bweruye ko bakundana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages