Niyibikora Safi wiyongereyeho Madiba , umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz yahawe impamyabumenyi y’ icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’ icungamutungo ahita yiyemeza gufatanya n’intiti z’u Rwanda kubaka igihugu.
Safi wahawe impamyabumenyi, ahamya ko ari ikimenyetso cy’uko ari umwe mu ntiti u Rwanda rufite ndetse ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu no gukomeza guhatana no kuzamura umuziki we bya kinyamwuga.
Aganira na IGIHE yagize ati “Impamyabumenyi ya Kaminuza si ikintu cyoroshye. Twarakoze, twarize, twaravunitse, icyo twahaniraga twese twarangije uyu munsi, ni uguhaha ubumenyi budufasha kubaka igihugu nk’intiti. Ubumenyi nahawe buzanamfasha gukora umuziki wanjye mu buryo bw’umwuga”
Uyu muhanzi kandi yashimiye abarimu bamwigishije kuva mu mashuri abanza kugeza arangije ayisumbuye aho yize ishami ry’icungamutungo. Safi arashimira cyane abamubaye hafi muri uru rugendo by’umwihariko nyina n’abavandimwe be.
Safi ni umwe muri 2627 bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2014. Abahawe izi mpamyabumenyi barimo abo mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), bakaba ari imfura z’iyi kaminuza 571 biyongeraho abarangije icyiciro cya kabiri (Bachelors).
Mu ijambo Prof Kalisa Mbanda umuyobozi w’ikirenga wa ULK yabwiye abahawe izi mpamyabumenyi ko ari ikimenyetso cy’ubuhanga bahawe anabashishikariza kuba intangarugero mu byo bakora byose.
Ati “ ikimenyetso cy’ubuhanga n’imyifatire myiza mwagaragaje ni igihango cy’ubumenyi ntimuzagitatire aho muzaba muri hose.”



















TANGA IGITEKEREZO