00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi yasezeye byeruye! Nizzo amuherekeza amwita ‘umusahuzi’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 November 2017 saa 12:33
Yasuwe :

Ibibazo, umwiryane no kutavuga rumwe hagati ya Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo byahiritse itsinda rya Urban Boyz bari bamaze imyaka icyenda baririmbamo.

Urban Boyz yacitsemo ibice bibiri ku ruhande rumwe Humble Jizzo na Nizzo bakomeje kunga ubumwe mu gihe Safi Madiba yatangaje byeruye ko ‘agiye gukomeza urugendo rushya nk’umuhanzi ku giti cye’.

Humble Jizzo yabwiye IGIHE ko Safi Madiba aherutse kumuhamagara amubwira ko ‘yasezeye mu itsinda rya Urban Boyz’ ku mpamvu ze bwite gusa uyu mwanzuro ntiyawumenyesheje Nizzo [mugenzi we bahoraga mu mahari ari nacyo kiri imbere mu bivugwa ko bisenye iri tsinda].

Yagize ati “Safi yampamagaye ambwira ko yasezeye, ni umwanzuro we bwite nk’umugabo ubwo afite impamvu yahisemo gusezera kandi ntabwo namubuza. Yambwiye ko agiye ubwo nyine mpita mbibwira Nizzo, ibintu ni gutyo bimeze, twasenyutse ubu Urban Boyz yarangiye”.

Humble Jizzo yavuze ko igihiritse itsinda rya Urban Boyz ngo “Ni umwiryane wahoraga hagati ya Nizzo na Safi, ni abantu bahoranaga ibibazo hagati yabo ku buryo nari meze nk’umuhuza wabo. Navuga ko umwiryane wabo no gufunga imitwe kwabo aribyo bidutandukanyije”.

Safi Madiba ku ruhande rwe yatangaje ko ‘yafashe umwanzuro wo gusezera itsinda amazemo imyaka icyenda nyuma yo gusuzuma inyungu ryamuhaga mu bijyanye n’amafaranga agasanga yararuhiraga agatsi!’

Safi aherutse gukora indirimbo ye bwite yahuriyemo na Meddy; nyuma gato yo gukora ubukwe nabwo yagiye muri Tanzania muri Wasafi Records ahakorera indi n’umwe mu bakomeye muri iki gihugu gusa ibyayo ntibiranozwa neza.

Ubu kandi Safi yamaze guhindura amazina yakoreshaga kuri Instagram avanamo irya Urban Boyz, yanahise ahindura amazina ya shene ya YouTube iri tsinda ryashyiragaho indirimbo ayigira iye.

Nizzo yariye karungu nyuma yo kubona ko Safi yikubiye konti ya YouTube yahoze ari iya Urban Boyz akayihindura mu mazina ye ari naho byaturutse amwita ‘umusahuzi’. Yahise asaba Safi kugarura iyi konti ibintu bitaraba nabi.

Nizzo yagize ati “Niba koko umaze kuba umugabo himba ibyawe ureke gusahura iby’abasigaye,wasezeye wumva ko wihagije. Ndagusabye ntibibe intambara, niba wari witije tirura”.

Safi, Nizzo, Humble Jizzo bari bagize Urban Boyz bamaze gusenyuka

Amagambo Nizzo yanditse yakuruye impaka ndende mu bamukurikira, abiganjemo abafana ba Urban Boyz bagaragaje Safi nk’umugabo wikunda cyane kandi udashyira mu gaciro abandi bagasaba aba bahanzi kongera kwicara hamwe bagasaza inzobe ibibazo byabo bakabikemura.

Safi Madiba yafashe umwanzuro wo gusezera bagenzi be bahoze bagize Urban Boyz mbere gato y’uko akora ubukwe gusa amakuru yakomeje kuyagira ibanga kugeza bigiye hanze nabwo akabihakana ariko arashyize arerura.

Safi aherutse kujya muri Uganda gukorana indirimbo na Meddy
Safi yanditse kuri Instagram asezera bagenzi be bahoze baririmbana muri Urban Boyz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages