Safi na Judith ni abakunzi b’igihe gito kuko byamenyekanye mu itangazamakuru ko bafitanye ubumwe bihurirana n’uko bahise batangaza ko bagiye kurushinga. Aba bombi bakundanye bacenga inshuti zabo, bakihisha cyane amaso y’itangazamakuru ngo batavumburwa ko bari mu rukundo.
Aya macenga mu rukundo rwa Safi na Judithe yatangiye uyu muhanzi akiri kumwe na Umutesi Parfine [uyu na we byari bizwi ko bagomba kuzarushinga bitarenze mu 2018]. Abazi neza iby’uru rukundo bahamya ko rumaze amezi ane.
Ibirori byo gusaba no gukwa byabanjirijwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko. Niyibikora na Niyonizera basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.
Safi yakoze ibijya gusa n’ibyaranze ubukwe bw’umukunzi we w’akahise Knowless! Aho umuhango wo gutanga inkwano wabereye hari hashyizwe itsinda ricunga umutekano ryakumiraga abaje mu birori badafite ubutumire. Mu birori hagati, hasohotse itegeko ribuza umuntu uwo ari we wese gufata amafoto akoresheje telefone.
Safi Madiba yari agaragiwe n’ibyamamare gusa uhereye kuri Riderman [wamugendaga iruhande nka parrain] hakiyongeraho Humble Jizzo, Platini Nemeye uririmba muri Dream Boyz ndetse na David Bayingana inshuti magara ya Safi.
Mu misango abasaza banejeje benshi iyo bageraga ku wasabiwe umugeni bakavangamo ko ari icyamamare ’gikoresha izina rya Madiba’. Byabaga agahebuzo iyo babwiraga abashyitsi ko umugabo ugaragiye umusore wabo yitwa ’Riderman’ kandi na we ari icyamamare, n’andi maringushyo yatumaga ibirori biryoha kurushaho.
Nizzo wo muri Urban Boyz ntiyatashye ubu bukwe! Nizzo ubusanzwe azwi nk’umwe mu nkoramutima za Safi mu buzima buri hanze y’umuziki ariko ntiyagaragaye ahabereye ubu bukwe ndetse no mu Murenge wa Remera aho basezeraniye imbere y’amategeko ntiyahageze.
Mu bandi bahanzi bari bahari harimo Hope Irakoze waririmbiye abageni, Kid Gaju, Uncle Austin na Majo. Abazwi nk’inshuti za Safi muri showbiz ntibatashye ubu bukwe.
Ibirori byo gusaba no gukwa byagombaga gutangira saa kumi z’umugoroba ariko byaje gutangira saa kumi n’ebyiri n’iminota mike. Umugeni yatanzwe ahagana saa mbili z’ijoro.
Kanda hano urebe amafoto menshi
Amafoto: Mahoro Luqman



















TANGA IGITEKEREZO