00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Saleh, umukunzi w’akahise wa Miss Jojo yarushinze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 October 2017 saa 10:50
Yasuwe :

Munyampundu Saleh wakundanye igihe kinini na Miss Jojo yarushinze mu mpera z’icyumweru gishize, ni nyuma y’amezi atatu uyu muhanzi arongowe.

Saleh yanamamaye cyane ku bw’urukundo yakundanye na Miss Jojo byanavugwaga ko bari bagiye kubana bitewe n’uko yari amaze gutuma umukobwa ahindura idini akaba umwisilamukazi asanzemo Saleh, ariko bakaza gutandukana.

Ubukwe bwa Saleh n’umukunzi we mushya bwabaye mu buryo bwatunguranye ndetse benshi mu bahoze ari inshuti z’uyu mugabo akigaragara mu itangazamakuru ntibabutashye. IGIHE ifite amakuru ko ‘Miss Jojo na we atahageze’.

Munyampundu Saleh wahoze akundana na Miss Jojo yarushinze

Urukundo rwa Munyampundu Saleh n’uyu mukunzi we ntirwigeze rumenyekana mu itangazamakuru nk’uko byagenze kuri Miss Jojo ubwo yabonaga Salim Saleh[umugabo we]. Saleh yaherukaga kumvikana mu itangazamakuru mu mwaka wa 2011 ari nabwo ibye na Miss Jojo byashyizweho akadomo; nyuma y’aho yagiye gukorera i Dubai.

Urukundo rwa Saleh na Miss Jojo ni amateka

Muri 2007, Miss Jojo yahinduye idini, aba umuyisilamu, nuko ahita ahindura n’izina yitwa Uwineza Josiane Iman. Muri iri dini yari asanzemo Saleh bari bamaranye igihe gisaga imyaka ibiri bakundana ariko anamufasha mu mwuga we wo kuririmba (manager); batandukanye muri Nzeri 2011.

Icyo gihe Miss Jojo yagize ati “Mu bantu babana bijya bibaho ko batandukana nta kintu gikomeye bapfuye, ntawugiriye undi nabi cyangwa ngo amuhemukire kandi nyine iyo abantu Imana itapanze ko babana hari igihe kigera bagatandukana, kandi ntabwo akiri umufasha wanjye mu mwuga (Manager) kuko hari ibindi bintu arimo gukora ariko nk’abavandimwe dukomeza gukorana rimwe na rimwe mu gihe dukeneranye kuko ntitwatanye nabi”.

Miss Jojo na Saleh mu by’urukundo bafatwaga nka Marc Anthony na Jennifer Lopez bo mu Rwanda.

Uretse kuba barakundaga kugaragarana ahantu henshi, Saleh yanashyigikiraga Miss Jojo mu bikorwa bya muzika, ku buryo no mu gufata ibihembo bajyanaga ku rubyiniro, bizwi ko bakundana.

Bivugwa ko no kutitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star kwa Miss Jojo yabiterwaga n’umukunzi we Saleh kuko byanavuzwe ko Miss Jojo yabaye umusilamu kubera Saleh.

Aha niho no gutandukana kwabo byatunguranye.

Gusa byavugwaga ko bashoboraga gusubirana, kuko Miss Jojo yavugaga ko batatandukanye nabi bazakomeza gufashanya mu bintu bitandukanye mu gihe hari ukeneye undi, kandi ko bashoboraga kwicara bakabiganiraho ibyari byabatanije bakabibonera umuti bakaba bakomezanya.

Ubu, Miss Jojo afite urugo rwe yashinganye na Salim Minani tariki ya 29 Nyakanga 2017; Saleh na we yubatse urwe.

Miss Jojo na we amaze amezi atatu arushinze
Miss Jojo na Saleh mu by’urukundo bafatwaga nka Marc Anthony na Jennifer Lopez bo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages