00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samira yasobanuye iby’abamushinjaga kwica nyina

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 October 2017 saa 11:55
Yasuwe :

Samira wakanyujijeho mu rukundo n’umuraperi Bull Dogg, yahakanye inkuru aherutse kwandikaho abaturanyi bamushinja ko yakubise nyina ingufuri mu mutwe bikamuviramo urupfu.

Uyu mukobwa azwi mu gice cy’imyidagaduro mu Rwanda nk’umwe mu bakanyujijeho mu kubyinira abahanzi, yabyiniye itsinda rya Good Guyz [ubu ryasenyutse] ndetse yakoranye na The Ben igihe kinini ndetse ni we wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Zubeda’ uyu muhanzi yakoranye na Kamichi mu 2010.

Sibobeza Samira n’umuryango we batuye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge ari naho nyina yaguye. Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Samira yamenyekanye mu museso wo ku itariki ya 26 Nzeri 2017.

Umubyeyi wa Samira amaze kwitaba Imana hakwirakwiye amakuru yaturutse muri bamwe mu baturanyi be mu gace ka Onatracom bamushyiraga mu majwi ko ari we wishe umubyeyi we.

Mu kiganiro Samira yagiranye na IGIHE yasobanuye ko iyi nkuru yakwirakwijwe n’umwe mu baturanyi be ndetse ko nta shingiro ifite. Yagize ati “Umukecuru wanjye ntabwo yishwe nk’uko bamwe babivugaga, yari arwaye bisanzwe rwose abyuka yapfuye. Ibyo rero byavuzwe n’umuturanyi usanzwe yigirira amagambo, nta kuri na guke afite”.

Samira yongeyeho ko ibyamuvuzweho Polisi yabikurikiranye ndetse na we imukoraho iperereza nyuma ibizamini byo kwa muganga bisohoka byemeza ko ‘umubyeyi we yazize uburwayi’.

Yagize ati “Kuri polisi barampamagaye barambaza ibyo bifuzaga ndabasubiza nyuma barandekura bambwira ko bafite nomero yanjye ko igihe cyose bazankenera bazampamagara, nanjye nababwiye ko nta kibazo nzitaba […] Nyuma byaje kugaragara ko ibyo nashinjwaga atari ukuri, ibizamini byo kwa muganga byerekanye ko mama yapfuye azize uburwayi ntabwo ari inyundo namukubise nk’uko babinshinjaga”.

Samira yavuze ko ibyo kubyinira abahanzi yabivuyemo nyuma yo gusanga nta nyungu ifatika yabibonagamo, ubu ngo akora akazi k’ubucuruzi kandi abona bigenda neza.

Yagize ati “Kubyina nasanze atari ibintu byanjye, nta nyungu nzima navanagamo. Narabyinaga rimwe bakampemba ibihumbi 30 cyangwa 50 ugasanga ni amafaranga adafatika ku buryo naje gusanga icyiza ari ukubivamo […] Ubu ndacuruza kandi mbona bigenda neza”.

Samira yavuze ko amakuru yakwirakwijwe ko yishe umubyeyi we ari impuha zaturutse mu baturanyi be

Samira yigeze kuvugwaho kuba mu rukundo na Bull Dogg, ibyabo byavuzwe cyane muri Kanama 2010 ari nabwo Good Guyz yakoranye indirimbo na Tuff Gang bise ‘Bye Bye’. Icyo gihe uyu mukobwa yagendaga mu gikundi kimwe n’aba basore ariko ubu yabivuyemo ahanga ubuzima bushya.

Umubyeyi wa Samira amaze ukwezi yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages