Mboneye Fidel na Patrick Mazimpaka ni abavandimwe bafite uruhu rwera (abo bakunze kwita ba Nyamweru). Aba bahanzi nyarwanda, bari barashatse kugurishwa na se bakiri bato, bahuye n’umuhanzi Samputu bamutekerereza iby’ubuzima bwabo banamubwira ko bafite impano nuko atangira kubafasha no kubashyigikira none baherutse gutumirwa mu bitaramo. Ubu bakubutse i Burundi.
Nk’uko babidutangarije, ngo babwiwe na Nyina ubabyara, ari nawe basigaranye wenyine, ko se akiriho yashatse kubagurisha incuro zigera kuri ebyiri ariko ntabigereho.
Mu buryo butangaje, kuri ubu aba bavandimwe bamaze kuvamo abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse bakaba bafite itsinda bise “Together As One”. Bakaba bamaze gukora indirimbo icyenda zirimo “Amizero”, “Ntukihebe”, “Ndahabamiriza”, “Umuntu Nk’Abandi” n’izindi.
Mu kiganiro twagiranye ubwo bari bavuye mu gihugu cy’u Burundi aho baririmbiye, badutangarije ko Imana yabakoreye ibitangaza nyuma yo gusanga badasa n’abandi bakaba barahawe impano yo kuririmba.
Uwitwa Patrick Mazimpaka yadutangarije ko bamenye ko badasa n’abandi ubwo bari bagize imyaka 10 y’amavuko. Ati: “Twamenye ko dusa gutya njye mfite imyaka 10. Urebye ni nabwo twatangiye kuririmba, kandi ubu tumaze kubona ko hari icyo byatugezaho.”
Patrick akomeza avuga ko kugirango bakure ari nk’ibitangaza by’Imana. Ati: “Uburyo twe twakuze ni ibitangaza, twahuye n’ibibazo harimo uko abantu badufata, ubukene n’ubupfubyi kuko ubu dufite mama gusa, ariko Imana yadukoreye ibitangaza iduha umuterankunga.”
Kuri ubu aba bana mu mpano yabo yo kuririmba bari gufashwa na MIZERO Foundation yashinzwe n’umuhanzi Jean Paul Samputu.
Samputu, umuyobozi wa Mizero Foundation avuga ko icyatumye bafata aba bana bakanabemerera ubufasha ari ibibazo yasanze bafite.
Yagize ati: “Nahuye nabo numvise uko se yashatse kubagurisha bakiri abana dore ko mu bihe byashize ba Nyamweru bafatwaga nk’imari ishyushye muri za Tanzania n’ahandi, numva ngize impuhwe. Twahuye n’amahano akomeye mu gihugu cyacu ntago twagerekaho n’ibindi”.
Yongeraho ati “Muri MIZERO Foundation twigisha urukundo n’amahoro kandi tukabishyira mu bikorwa, nasanze bazi kuririmba, MIZERO foundation ihitamo kubafasha mu mpano yabo ubu turi no kubategurira igitaramo, ejo bundi banavuye i Burundi kuririmbayo”.
Samputu kandi avuga ko kuririmba i Burundi kuri aba bana byatangaje benshi bikanabasigira isura nziza nk’igihugu cyagaragayemo guhohotera ba Nyamweru mu myaka ishize.
Aba bavandimwe kandi ni abanyeshuli mu mashuri yisumbuye, aho bageze mu mwaka wa kabiri. Mu myigire yabo badutangarije ko bagira ikibazo icyo kutabona neza kuko biba ngomba ko bahaguruka ku kibaho kurunguruka inyuguti abandi banyeshuri bakabakumira kuko babakingiriza.
N’ubwo bahura n’ibibazo byihariye ariko, batangaza ko aho bamaze kugera habaha icyizere cyo kuzagera kuri byinshi cyane cyane kuri muzika yabo.



















TANGA IGITEKEREZO