Uyu musore ushaka kuba umukandida ku mwanya w’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yabigarutseho mu kiganiro cyabereye ku mbuga nkoranyambaga ubwo Butera Knowless yari ahaye rugari abamukurikira.
Mu ba mbere bahise batanga igitekerezo ku rukuta rwa Instagram rw’uyu muhanzi, harimo Samu wamubariye inkuru y’uko yigeze gukoropeshwa ishuri kugira ngo atahane ifoto ye.
Ati “Kera wigeze gusohoka kuri magazine za Ninyampinga, umukobwa twicaranaga musaba ifoto yawe ansaba ko ndibuze gukoropa mu mwanya we, narabikoze ndayitahana ndara nkumanitse mu cyumba iwanjye.”
Uyu musore yavuze ko mu 2015 ubwo Butera Knowless yatwaraga Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, abeshya ku ishuri ko arembye maze bamuha uruhushya rwo gutaha, ariko we arukoresha ajya gufana Knowless.
Butera yanyuzwe n’iyi nkuru y’uyu musore, ati "Warakoze cyane ku rukundo pe! Bisobanuye byinshi, ubu agafoto gakurikiyeho ni ako uzampa nanjye nkamanike mu rugo.”
Uyu munyarwenya yibukije Butera Knowless ko nibahura, akwiye kuzamuha amahirwe bagafatana ifoto y’urwibutso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!