Kalisa Ernest wamenyekanye muri filimi ‘Haranira kubaho’ ku izina rya Samusure ahamya ko mu myaka irenga 30 amaze ku Isi amaze kuryamana n’abakobwa benshi ndetse kumenya umubare wabo bikaba ari ingorabahizi.
Mu kiganiro na Radio Salus, uyu mugabo yongeye kugarama inda ya Mukarujanga benshi bakomeje kumunuganugaho ko yaba ari we wayimuteye ndetse ngo kuva yatangira gukina filimi nta mukobwa barakinana ngo narangiza amuterete.
Samusure ati “Yego agiye kubyara muri uku kwezi, njyewe kubimvugaho ntabwo ari igitangaza kuko n’ubundi dukina ari umugore wanjye muri filimi. Mu buzima busanzwe abantu bibwira ko byanakomeza, ukuyeho kuba atari iyanjye atari njye wayimuteye ariko nticyaba ari igitangaza abantu babaye bakinana bagaterana n’inda”.
“Nta muntu dukinana ndateretana na we bigeze aho. Nta mukinnyi twakinanye ndatereta”.
Samusure unashyirwa mu majwi mu kuza mu myanya ya mbere mu basore b’ ibyamamare mu Rwanda baba bafite abana benshi mu gasozi, yemeza ko yakoze imibonano mpuzabitsina n’abakobwa batandukanye ariko ngo ntazi neza inshuro yabikoze n’abo babikoranye.
“Njyewe? Nakoze imibonano mpuzabitsina, ubuse mukeka ko ndi imanzi. Narabikoze ariko ntabwo nzi umubare. Ubu nakubwira ngo mu myaka mirongo itatu n’ingahe maze ngo ndajya kumenya inshuro nabikoze!”
Abajijwe uburyo akoresha ngo yigwizeho abo bakobwa bose aryamana na bo, ati “Hari ibibazo umuntu abaza yakagombye kubyisubiza [...] hari igihe ukundana n’umuntu mutararushinga mukajya munyuzamo mukagira, mwashwana ugashaka undi na we mukagira. Ngenda ndusha abagabo gake gake ariko bo baraturusha cyane kuko bo babahorana mu buriri”.
Kugeza ubu Samusure afite abakobwa akundana na bo bagera kuri bane, ntarabasha guhitamo umugwa ku mutima ngo barushinge ariko yabishyize mu migambi ye.
Ati “Mfite nka batatu cyane bane wenda ariko igihe kizagera wenda umuntu ahitemo umwe ndeke guhora muri ibi. Baravuga ngo inkono ihira igihe wenda igihe kizagera mpitemo umwe ndushinge”.


















TANGA IGITEKEREZO