00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sandra Miraj yasabye imbabazi nyuma yo gukubitwa azira Bull Dogg

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 3 January 2019 saa 12:16
Yasuwe :

Umuraperikazi Sandra Miraj wakubiswe n’umugore wa Bull Dogg yasabye imbabazi avuga ko atabereye urugero rwiza abandi.

Iby’imirwano y’umugore wa Bull Dogg witwa Nelly na Sandra Miraj yabaye ku wa 2 Mutarama 2018 mu kabari gaherereye i Kanombe kari kabereyemo igitaramo cyo kwakira Jay Polly.

Bull Dogg wari wasohokanye n’umugore we Muvunyi Nelly, yakubiswe n’inkuba abonye uyu mugore ahutaza Sandra Miraj akamusiga hasi undi arambaraye.

Ibi byaturutse ku bumwe uyu muraperikazi yari yunze na Bull Dogg ahabereye igitaramo, kuko bakiza bari kumwe ndetse kigezemo hagati Bull Dogg arimo kuririmba, barahoberana hafi yo gusomana umunwa ku wundi.

Byakuruye umwuka mubi ndetse umugore wa Bull Dogg arasharirirwa atangira gutukana. Sandra Miraj nawe yari yanezerewe, ku buryo inshuti ze zamugiriye inama yo gutaha igitaraganya.

Uyu mukobwa udaheruka kumvikana mu ndirimbo nshya, yari afite amashagaga ku buryo akigera ahabereye igitaramo, yahongaga amafaranga umushyushyarugamba ngo avuge izina rye, nawe ati “Sandra Miraj nawe arahari.”

Abinyujije mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Sandra Miraj yasabye imbabazi avuga ko yigaya ku rugero rubi yatanze.

Ati “Njyewe Sandra Miraj ndi hano nsaba imbabazi ku bw’igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2019, ubwo nishimanaga n’inshuti zanjye ndetse n’umuhanzi wari uri kuririmba ku rubyiniro.”

“Ndabizi benshi muri mwe bazi ibyabaye ndetse nta rugero rwiza natanze kuri barumuna banjye na basaza banjye bakibyiruka. Nsabye imbabazi mbikuye ku mutima wanjye.”

Sandra Miraj ni inshuti y’akadasohoka ya Bull Dogg ndetse byagiye bihwihwiswa kenshi ko baba bakundana ariko bakabihakana.

Aba bahanzi banafitanye indirimbo bise ‘Andi Mahirwe’ bakoranye Sandra Miraj akiri mu bahanzi bafite urutege mu muziki nyarwanda.

Sandra Miraj yabyinanye na Bull Dogg ariko yari ahasize ubuzima
Sandra Miraj yahoberanye na Bull Dogg biratinda bimuviramo gukubitwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages