Uretse kuba uyu wa Gatandatu wari umunsi ugoye, ni irushanwa ryaranzwe n’udushya dutandukanye ku ikubitiro hakabanza kuba imodoka zigera ku icyenda zose zasezerewe kubera ibibazo binyuranye, mu gihe Kalimpinya we habuze gato ngo agonge imbwa yari yamwitambitse.
Uretse gusezererwa kwa benshi mu bahataniraga kwegukana Huye Rally 2024, abitabiriye iri siganwa baryohewe n’imyiyereko ya moto yabanje guca ibintu imbere ya stade y’Akarere ka Huye mbere y’uko isiganwa ritangira.
Kugeza ubu imodoka icyenda zirimo iyari irimo Anita Pendo na Sandrine Isheja zamaze gusezera muri iri rushanwa nyuma yo kugira ibibazo bitandukanye.
Sandrine Isheja wari ufatanyije na Davite Giancarlo, bari begukanye umwanya wa mbere ku munsi wa mbere w’iri rushanwa. Babaye n’aba mbere gusezererwa nyuma y’uko imodoka yabo igize ikibazo muri moteri.
Ku rundi ruhande Anita Pendo na we wari ufatanyije na Adolphe Nshimiyimana, imodoka yabo yaje kuva mu isiganwa nyuma y’uko igize ikibazo.
Izi ziyongeraga ku zindi nyinshi zagiye zihura n’ibibazo bikarangira zikuye mu irushanwa, rikaba risigayemo imodoka enye gusa.
Ku rundi yaba Sandrine Isheja na Anita Pendo bose yari inshuro yabo ya mbere bitabiriye irushanwa nk’iri ryo gutwara imodoka.
Nubwo hataratangazwa enye zisigaye mu irushanwa, amakuru ahari ahamya ko mu zisigaye harimo iya Kalimpinya Queen ukina afatanyije na Olivier Ngabo, ndetse na Yoto Fabrice ukinana n’umuvandimwe we Fernand Rutabingwa.
Iri siganwa byitezwe ko rirangira kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024 nyuma yo kongera guhatana mu mihanda y’i Huye.
Iri siganwa nubwo risigayemo imodoka enye zonyine, ryari ryitabiriwe n’imodoka 13 zaturutse mu bihugu birimo u Rwanda na Uganda.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!