00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Saràh Phenom uba mu Bwongereza yakoreye igitaramo cye cya mbere i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 October 2026 saa 09:53
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Saràh Phenom ukorera umuziki mu Bwongereza, umaze iminsi mu Rwanda, mbere yo kuhava yahakoreye igitaramo cye cya mbere, anabona umwanya wo gusabana n’inshuti ze.

Ni igitaramo cyabereye ahitwa Mundi Center mu ijoro ryo ku wa 1 Ukwakira 2026, cyitabirwa n’abantu bake biganjemo abo mu muryango we, inshuti ze ndetse n’abakunzi b’umuziki.

Cyari igitaramo cya mbere uyu muhanzi akoreye mu Rwanda, cyane ko ubwo aheruka kuhataramira na bwo yari ari ku nshuro ye ya mbere. Icyo gihe yari mu gitaramo Rema aherutse gukorera i Kigali.

Mu gitaramo cya Rema i Kigali, cyahujwe no guherekeza ibirori bya ‘Kwita Izina’ byabereye muri BK Arena ku wa 5 Ukwakira 2026, Saràh Phenom usanzwe ari inshuti y’uyu muhanzi ni we wamufunguriye urubyiniro.

Nyuma yo gutaramira muri BK Arena, Saràh Phenom uri kwitegura gusubira mu Bwongereza, yateguje igitaramo cye n’abakunzi b’umuziki we, cyaranzwe no kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze asanganywe ndetse n’izindi nshya.

Saràh Phenom yataramiye abari bitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo nka 10%, Boy friend in Paris, Tesla n’izindi zirimo n’izitarasohoka yakoranye na Juno Kizigenza na Kid From Kigali, bose bari bitabiriye n’iki gitaramo.

Uretse aba, hari na Shemi waje gutaramira abari bitabiriye iki gitaramo, ndetse n’abandi barimo Boukuru bari baje kumushyigikira.

Uyu mukobwa umaze iminsi mu Rwanda, yagize umwanya wo gukorana indirimbo n’abahanzi banyuranye, barimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Utah Nice, Kid From Kigali n’abandi, nubwo izo ndirimbo zose ataratangira kuzisohora.

Saràh Phenom ukorera umuziki we mu Bwongereza aracyari umuhanzi mushya mu muziki. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2024, nyuma yo gusohora EP yise “Girl”.

Boukuru ari mu bageze muri Mundi Center mbere agiye gushyigikira Saràh Phenom ndetse anishyura itike yo kwinjira
Rocky Try ni we wayoboye igitaramo cya Saràh Phenom
Abo mu muryango wa Saràh Phenom bageze ahabereye iki gitaramo hakiri kare
Saràh Phenom yageze ahabereye iki gitaramo hakiri kare atangira gususurutsa abakunzi be bari bazindutse
Saràh Phenom yakoreye igitaramo cye cya mbere i Kigali
Hari aho Saràh Phenom yaserutse yambaye umwenda yahangiwe na Tanga Design
Saràh Phenom yakoreye igitaramo cye cya mbere i Kigali
Saràh Phenom ni uku yaserutse mu mwambaro yahangiwe na Izzy Kartel Design
Juno Kizigenza yagiye gushyigikira Saràh Phenom bafitanye indirimbo nubwo itarasohoka
Kid From Kigali na Shemi nabo bari mu bari bagiye gushyigikira Saràh Phenom
Saràh Phenom yageze aho amanuka hagati mu bafana bafatanya kubyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages