Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ishimwe ry’uyu muririmbyi afite ku Mana ikomeza kumuba hafi mu buzima bwa buri munsi.
Sarah Uwera [Sanyu] avuga ko buri muntu wese ukiriho akwiye kudapfusha ubusa amahirwe n’imigisha aba agiriwe n’Imana ku buzima bwe kandi agasaba Imana imbaraga zimufasha kubaho muri ubu buzima bw’iki gihe.
Uyu muhanzikazi uheruka indirimbo mu Ukwakira kwa 2021 avuga ko gutinda gukora indirimbo biterwa n’inshingano afite no gutekereza neza ibikorwa agiye guha abakunzi b’umuziki.
Aganira na IGIHE yagize ati “Akenshi kugira ngo ukore neza kandi utange ibishyitse bisaba kwitonda, ikindi haba hari inshingano zindi umuntu afatanya n’umuziki; ntekereza ko ari byo bituma umuntu atinda.”
Sarah Sanyu wari ukoranye bwa mbere na Ishimwe Clement avuga ko yishimiye gukorana n’uyu mugabo usanzwe agira uruhare mu myandikire y’indirimbo z’abahanzi batandukanye barimo Nel Ngabo, Knowless Butera, Igor Mabano, John B. Singleton, n’abandi.
Sarah Sanyu asezeranya abakunze ibihangano bye ko mu 2023 agarukanye imbaraga nyuma y’umwaka yari amaze adakora indirimbo.
Ati “Ibikorwa bigiye kwiyongera nzakomeza gukora umuziki, nta kudohoka, ibijyanye n’ibitaramo igihe gikwiriye nikigera nzabikora.”
Uyu muhanzikazi avuga ko nubwo hari abamubona aririmba ku wenyine bakibaza niba azaguma muri korali nk’uko byari byisanzwe abasezeranya ko adateze no kuyivamo.
Uwera Sarah yamamaye muri Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yagezemo mu mpera ya 2006 yiga mu mashuri yisumbuye.
Ni umwe mu bamenyekanye cyane muri iyi korali imaze gushinga imizi mu Rwanda no hanze yarwo.
Yakunzwe cyane kubera indirimbo nyinshi za Ambassadors agaragaramo ari we uziyoboye, ijwi rye ryumvikana cyane mu ndirimbo zirimo “Birakwiye gushima”, “Yesu we” n’izindi.
‘Umunsi Mushya’ indirimbo ya kane ya Sarah Sanyu akoze kuva yatangira urugendo rwa muzika atari kumwe na korali



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!