00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sat-B agiye kumurika album ye nshya mu bihugu bitatu

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 December 2016 saa 11:27
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umurundi Bizimana Aboubakar Karume [Sat-B ]usigaye akorera umuziki mu Rwanda, agiye gutangira ibikorwa byo kumurika album ya kabiri mu bitaramo by’uruhererekane bizazenguruka ibihugu bitatu.

Sat-B yamenyekanye mu ndirimbo “Satura Amabafule” yakunzwe cyane mu Burundi inacurangwa no kuri Televiziyo mpuzamahanga. Hashize umwaka n’igice akorera umuziki mu Rwanda, aho yageze ahunga imvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yo mu Burundi yabaye muri Gicurasi 2015.

Igitaramo cya mbere cyo kumurika album Sat-B yise “Iwacu” giteganyijwe kubera ku ivuko i Burundi tariki 31 Ukuboza 2016 ku mucanga w’ahitwa Lacosta Beach. Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi agiye kumurika album nyuma y’iyo yitiriye indirimbo “Inkuru y’Ukuri” yamumenyekanishije muri 2010 agitangira umuziki.

Kugeza ubu uyu muhanzi amaze gusohora indirimbo ebyiri muri 15 zizagaragara kuri iyi album ye nshya. Sat-B yabwiye IGIHE ko iyi album yayise “Iwacu” biturutse ku izina ry’indirimbo igaruka ku rukumbuzi afitiye abo ku ivuko n’abakunzi be. Yongeyeho ko mu gusohora iyi album yibanze ku buryo bunoze bwo kugeza indirimbo ku bakunzi be.

Ati “Impamvu album nayihaye iyi nyito, ni uko mfite iwacu navuye, iwacu nkunda hanyuma haba ibibazo ariko nk’umuntu uri mu mahanga nashatse kwibutsa abiwacu ko mbakumbuye.”

“Mu rwego rwo kugeza ku bafana indirimbo mu buryo bunoze, ntangiye gushyira imwe imwe ku rubuga rwanjye rwa Youtube, naho ku bijyanye n’ibitaramo byo kuyereka abantu banjye, nzakora icya mbere i Bujumbura tariki 31 Ukuboza 2016 hanyuma nkomeze no mu Rwanda na Uganda.”

Sat-B avuga ko ari album ibumbiyeho ibihangano bizaryohera abakunda umuziki n’abafana be bose muri rusange. Indirimbo nyinshi zigize album “Iwacu” ni izitarajya ahagaragara, mu zasohotse harimo “Generation Moto Moto”, “Nyampinga”, “African Girl”, “Iwacu” n’iyitwa “Too Much” nshyashya.

Kuva yahunga, Sat-B yakomereje umuziki mu Rwanda ahuza imbaraga na bamwe mu bahanzi yaje asanga. Yakunze gukorana bya hafi na Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz. Indirimbo ziri kuri album ye nshya zakozwe na Producer Pacento, Junior, ndetse na Washington wo muri Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages