Aba bahanzi kuri iki cyumweru tariki 04 Nzeri bifatanyije n’abatuye umujyi wa Kigali muri siporo rusange izwi nka Car Free Day.
Nyuma yo kwitabira iki gikorwa kiba kabiri mu kwezi, Sauti Sol yanyuzwe n’ibyo biboneye n’amaso yabo aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahura n’abaturage bagakora siporo mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.
Mu butumwa bashyize ku rubuga rwa Instagram, abagize itsinda rya Sauti Sol bagize bati “Ndi gukunda u Rwanda, uyu munsi twatumiwe muri siporo turi kumwe na Perezida Paul Kagame, muri Car Free Day i Kigali, iba Kabiri mu kwezi kuva saa moya kugeza saa ine za mugitondo.”
“Imihanda yari ifunzwe, abaturage bashishikarizwa gukora siporo, banyonga igare, kwiruka n’ibindi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima. Kandi abantu mu by’ukuri baritabira, mbega ibyiza.”
Aba bahanzi basoje ubutumwa bwabo babaza niba ibyo babonye mu rw’imisozi igihumbi bitakorwa iwabo muri Kenya, nibura n’iyo byaba rimwe mu kwezi.
Bati “Umm Kenya ntabwo twagerageza ibintu nk’ibi ra? Nibura n’iyo byaba rimwe cyangwa se mu bundi buryo?“
Sauti Sol bari mu Rwanda kuva ku wa 01 Nzeri, aho bari bitabiriye umuhango wo kwita izina wabaga ku nshuro ya 18. Banyuzwe n’ibihe byiza bakomeje kugirira mu Rwanda kuko bavuye muri Siporo bitabira igitaramo Kwita Izina Gala Dinner cyabereye ku Intare Arena.
Ni igitaramo aba bahanzi bahuriyemo na Youssou N’Dour banaririmbanye indirimbo ye yitwa ‘7 Seconds’, banaboneraho gutangaza ko bazagaruka mu Rwanda tariki 24 Nzeri 2022.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 iba inshuro imwe mu kwezi. Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yajya iba kabiri mu kwezi.
Usibye gutoza abantu umuco wo gukora siporo, bashishikarizwa no kwirinda indwara zitandukanye zirimo izitandura, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.
Imihanda yo muri Kigali iri bukoreshwe iba ifunze ku binyabiziga, abanyamaguru n’abakoresha amagare muri siporo ari bo bemerewe kuyigenda.
Ni siporo imaze kumenyerwa aho abakuru n’abato bazinduka iya rubika, bakananura imitsi. Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko no mu zindi ntara abaturage bari kugenda bitabira gukora iyi siporo rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!