00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sauti Sol yanyuze i Kigali ijya muri Congo, umwe muri bo agendera ku mbago (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 10 February 2017 saa 05:08
Yasuwe :

Itsinda ry’abaririmbyi ryo muri Kenya ryanyuze mu Mujyi wa Kigali ryerekeza mu Mujyi wa Goma kuhakorera igitaramo, umwe muri bo witwa Mudigi yishingikirije imbago kubera imvune.

Sauti Sol yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017. Ni mu rugendo rwekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Goma kwitabira iserukiramuco rya Amani Festival ryabaye kuva ku itariki 10,11 na 12 Gashyantare 2017 i Goma.

Sauti Sol igizwe na Bien-Aimé Baraza , Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano, aba bose bagiye muri RDC nubwo mugenzi wabo [Mudigi] arwaye ukuguru nyuma y’impanuka yakoze mu minsi ishize.

Delvin Savara Mudigi kuri ubu uri kugendera mu mbago yabwiye IGIHE ko banyuze mu Rwanda nk’inzira nziza bahisemo ndetse ngo ‘ni igihugu bafata nk’icyababyaye’. Yagize ati “Ni ahantu twisanga cyane, ni inzira ubwacu twahisemo kugira ngo twongere turebe abantu bacu, twumve uyu mwuka mwiza.”

Yabajijwe ku rukundo rwe na Kavi Pratt, mwishywa wa Perezida Kenyatta avuga atazuyaza ko ‘bamaze kuba umwe ndetse bishimye’ gusa yahakanye ko atagiye guhita ashinga urugo nk’uko byatangajwe ahubwo ngo bari mu nzira izabageza ku cyo bifuje kuva bamenyana.

Savara Mudigi ati “Ntabwo ngiye gushinga urugo nk’uko bamwe bakeka, nzabikora ariko si none aha […] Nanjye ndi umuntu, kuki ntakunda? Nanjye ndi umuntu kandi ndakunda nkanakundwa.”

Sauti Sol yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize, yahakoreye igitaramo gikomeye cyo kumurika album ‘Live and Die In Afrika’. Aba bahanzi bavuze ko mu mishinga ikomeye bafite muri iki gihe harimo indirimbo nshya bitegura gusohora no gutegura album yabo ya kane.

Iyo bakoranye na Meddy ngo ntirarangira neza gusa bijeje abafana babo ko izaza bidatinze.

Aba bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo “Live and Die in Africa”, “Africa”, “Nerea” , “Isabella”, “Unconditionally Bae”, “Nishike”, “Shake Yo Bam Bam”, bafite n’indi nshya baherutse gukorana na 2Face Idibia bise ‘Oya Come Make We Go’.

Bien-Aimé Baraza umwe mu baririmbyi b'imena muri Sauti Sol
Polycarp Otieno ni we ucuranga gitari mu ndirimbo za Sauti Sol
Sauti Sol iherekejwe n'itsinda ry'abacuranzi
Willis Austin Chimano
Mudigi waje yishinjingikirije imbago yateraga urwenya
Savara Mudigi ni uwo uri hagati
Bruce Twagira yaje kwakira Sauti Sol ku kibuga
Aba bahanzi bafashe ifunguro rya saa sita i Kigali bahita berekeza i Goma
Mudigi amaze igihe yaravunitse ukuguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages