00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sauti Sol yasinye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Universal Music Group

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 31 January 2020 saa 03:12
Yasuwe :

Itsinda rya Sauti Sol ryegukanye igihembo mu njyana ya Afro-Pop, ryasinye amasezerano yo gukorana n’inzu itunganya ifasha abahanzi ikanabatunganyiriza indirimbo ya Universal Music Africa (UMA), ishami rya Universal Music Group (UMG).

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi nzu itunganya umuziki kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama.

Umuyobozi mukuru wa UMG muri Afurika y’Epfo no mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, Sipho Dlamini, yagaragaje ko biteguye gufatanya n’iri tsinda kumenyekanisha umuziki wabo ku isi hose.

Ati “Twishimiye kubamenyesha ubufatanye na Sauti Sol, rimwe mu matsinda y’udushya, yigaragaje muri Afurika mu myaka ishize. Twiteguye gukorana na Sauti Sol mu kwishimira Afurika binyuze mu muziki, ndetse no kubafasha kumenyekanisha umuziki wabo ahantu hose.”

Iyi nzu itunganya umuziki, ifite icyicaro i Los Angeles, isanzwe ikora ibikorwa byo gufasha abahanzi gukora indirimbo, kuzamamaza no kuzigurisha.

Aya masezerano azatuma ibihangano by’iri tsinda bigera ku bantu benshi bifashishije imiyoboro ya UMG, ndetse bizatuma haboneka ababikurikira bashya.

Iri tsinda risanzwe rifite inzu itunganya umuziki, yitwa “Sol Generation” ikorana n’umuhanzi Bensoul kuri ubu.

Ubwo Sauti Sol yasinyaga amasezerano y'ubufatanye na UMG
Abagize Sauti Sol bizeye gukomeza kumenyekana kubera amasezerano mashya basinye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages