00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sauti Sol yavuze icyatumye igera i Kigali igataha itaririmbye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 30 July 2018 saa 04:06
Yasuwe :

Sauti Sol, itsinda rikunzwe cyane muri iki gihe ryatumiwe mu bahanzi b’imena bagombaga gutangiza iserukiramuco rya FESPAD ariko biza kurangira abarigize bataririmbye.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Nyakanga 2018, muri Parking ya Stade Amahoro, ahari hateraniye imbaga yitabiriye ibirori bifungura FESPAD.

Igitaramo cyari gitegerejwemo abahanzi Knowless Butera, Bruce Melodie ndetse na Zao Zoba wo muri Congo Brazzaville ndetse na Sauti Sol yo muri Kenya itabashije kuririmba bikababaza benshi.

Abagize iri tsinda, basohoye itangazo risobanura ko kuba batabashije kuririmba byaturutse ku mitegurire y’iserukiramuco. Hari aho bagize bati “Ni ikibazo cy’imitegurire cyaturutse ku wateguye iserukiramuco. Barabidusabye nubwo twari duhuze cyane muri Zambia twakoze ibishoboka dushaka uburyo iki gitaramo twazagikora kuko iteka biradushimisha kuririmbira i Kigali.”

Aba bahanzi ngo bari bategewe indege yagombaga kugera i Kigali saa tatu n’igice z’ijoro bagahita bajya kuri Stade i Remera kuririmba, ni nako byagenze kuko bavuye i Kanombe bahitira ahabereye igitaramo gusa bahageze babwirwa ko batari bubashe kuririmba kuko amasaha yagenwe yari yarangiye.

Itangazo rikomeza rigira riti “Indege yacu, yishyuwe n’uwateguye igitaramo, yagombaga kuhagera saa 9:30 z’ijoro, tukihagera batubwiye ko iserukiramuco rigomba kurangira saa 10:30 z’ijoro. Tukibimenya twakoze ibishoboka byose tuhagerera igihe. Abacuranzi bacu bari bageze ku rubyiniro kandi batwiteguye hanyuma bahita batumenyesha ko iserukiramuco ryasojwe ndetse ko tutakiririmbye.”

“Icyavuye muri ibyo kirababaje cyane kandi ibyabaye byose nta na kimwe twagizemo uruhare. Iyaba byari ku bwacu, twari kubashimisha nk’uko bisanzwe.”

Sauti Sol imaze kuririmbira i Kigali inshuro nyinshi ndetse mu bihe bitandukanye iri tsinda ryagiye riza mu Rwanda ryakirwaga n’abafana batagira ingano ndetse rikishimirwa ku rwego rukomeye. Mu ijoro ryacyeye bwo byabaye bibi kuko kutaririmba kwabo byababaje abafana.

Sauti Sol yiseguye ku bafana bayo nyuma yo kutitabira FESPAD iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya munani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages