00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Schwarzenegger yaburiye abimukira, Ariana Grande na Tyler Perry mu bibazo: Avugwa mu byamamare

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 18 June 2025 saa 11:00
Yasuwe :

Icyamamare mu gutungana filime no kuzandika, Tyler Perry, yajyanywe mu nkiko n’umukinnyi wa filime, Derek Dixon, amushinja ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse anasaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 260$.

Derek Dixon watanze iki kirego yahoze akina muri filime za Tyler Perry ariko iyo yamenyekanyemo cyane ni iyitwa ‘The Oval’.

Mu kirego yatanze yavuze ko yahuye na Tyler Perry mu 2019 bahuriye mu birori, ari naho uyu mugabo utunganya filime yamwakiye nimero za telefone.

Yagize ati “Yansabye nimero za telefone, nyuma ampamagara ambwira ko hari akazi ashaka kumpa”.

Derek Dixon yavuze ko Tyler Perry yatangiye kumuha akazi ko gukina muri filime ze ahereye kuyitwa “Ruthless”.

Yakomeje avuga ko mu 2020 Tyler Perry yamutumiye iwe mu rugo i Atlanta, maze nawe ajyayo yiteze ko uko kumusura biratuma barushaho kuba inshuti.

Icyo gihe ngo nibwo yamukoreye ihohotera ubwo yari yasinziriye mu cyumba cy’abashyitsi.

Yavuze ko Tyler Perry yamusanze mu buriri maze agatangira kumukorakora ku bice by’ibanga agira ngo amusambanye.

Muri Kamena ya 2021 yongeye gusura Tyler Perry iwe nabwo amukorera ibijyanye n’ishimishamubiri riganisha ku busambanyi.

Mu bindi yabwiye urukiko harimo nko kuba Perry yarajyaga amwoherereza ubutumwa bugufi bwuzuyemo amagambo avuga ku mibonano mpuzabitsina, ndetse yajyaga anamubaza ibyo akunda kuri iyo ngingo ngo azabimukorere.

Dixon kandi yavuze ko ubwo ibyo byose byabaga yatinye kubivuga ngo adatakaza akazi ke, gusa mu 2024, yatanze ikirego mu kigo cya EEOC gishinzwe kurengera abakozi, ahita yegura ku kazi ke.

Yasabye ko Tyler Perry yamuha indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 260$.

Icyakoze umwunganizi wa Tyler Perry witwa Matthew Boyd, yateye utwatsi iki kirego avuga ko gishingiye ku binyoma.

Yongeyeho ati “Ni uburiganya bw’umuntu wifuje kumutega umutego, twizeye ko ibi birego bidafite ishingiro bizatsindwa.”

Tyler Perry yajyanywe mu rukiko ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Arnold Schwarzenegger yasabye abimukira kubaha amategeko ya Amerika

Umunyapolitiki akaba n’umukinnyi wa filime, Arnold Schwarzenegger, yavuze ku kibazo gikomeye cy’abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko abimukira bagomba kwitwara nk’abashyitsi ndetse bakubaha amategeko y’iki gihugu.

Arnold Schwarzenegger wabaye Guverineri wa leta ya California muri manda ebyiri, yakomoje ku kibazo cy’abimukira ubwo yari ari mu kiganiro ‘The View’ kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC.

Yatangiye atanga urugero ko nawe yageze muri Amerika ari umwimukira uvuye muri Austria afite imyaka 21.

Yongeho ati “Nta muntu n’umwe nari mfite, nta bufasha, ariko nubatse inzozi zanjye mu gihugu cyanyakiriye.”

Schwarzenegger w’imyaka 77 yavuze ko umuntu wese yabasha kugera ku byo yifuza muri iki gihugu igihe cyose yitwaye neza. Yakomeje kandi avuga ko abimukira bakagombye kwitwara nk’abashyitsi muri Amerika kuko aribyo byabafasha.

Yongeyeho ati “Ibintu byose nagezeho kuva ku myitozo ngororamubiri, gukina muri filime kugeza ku kuyobora California byose mbikesha Amerika.”

Schwarzenegger kandi yanenze abimukira bakora ibyo yise "ibinyuranyije n’amategeko", avuga ko “atari abantu bazi ubwenge” kuko “guhonyora amategeko bishobora gutuma bata burundu amahirwe yo kugera ku nzozi zabo muri Amerika.”

Ibi abivuze mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu bibazo bikomeye bijyanye n’abimukira harimo imyigaragambyo ikaze yabaye nyuma yaho urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rukomeje guhiga abimukira badafite ibyangombwa mu mujyi wa Los Angeles.

Arnold Schwarzenegger yasabye abimukira kubaha amategeko ya Amerika

Ariana Grande mu gahinda ko gupfusha nyirakuru

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya ‘Pop’, Ariana Grande, ari mu gahinda nyuma y’aho apfushije nyirakuru Marjorie Grande, wapfuye afite imyaka 99 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe na nyina w’uyu muhanzikazi witwa Joan Grande, avuga ko Marjorie Grande yapfiriye mu rugo rwe ari kumwe n’umuryango we.

Yongeyeho ati “Mama wanjye yabayeho ubuzima budasanzwe. Urupfu rwe ni igihombo gikomeye cyane ku muryango wacu”.

Ubu butumwa ni nabwo Ariana Grande yahise ashyira kuri Instagram ye.

Ku bakurikira umuziki wa Ariana Grande bari bazi cyane uyu nyirakuru we wapfuye kuko yakundaga kumujyana mu bitaramo akanamuzana ku rubyiniro.

By’umwihariko Ariana Grande yamwifashishije kuri album aherutse gusohora yise ‘Eternal Sunshine’ aho yakoresheje amajwi ye mu ndirimbo yise ‘Ordinary Things’.

Ariana Grande kandi yanamushyize mu mashusho y’indirimbo ze zirimo nka ‘Daydreamin’ na ‘Bloodline’.

Ariana Grande ari mu gahinda ko gupfusha nyirakuru

Mariah Carey ntiyemera ibyo kwizihiza isabukuru y’amavuko

Umuhanzikazi w’icyamamare, Mariah Carey, yatangaje ko atizihiza isabukuru y’amavuko kuko atemera ibijyanye no kubara imyaka cyangwa guha agaciro uko igihe gihita.

Yabigarutseho mu kiganiro na radiyo Capital FM yo mu Bwongereza.

Abajijwe niba koko atemera igihe, uyu muhanzikazi yasubije ati “Ni ukuri, sinemera ko igihe gihita. Sinita ku masaha, ndabireka bikagenda uko bishatse.”

Abajijwe niba ajya yizihiza isabukuru ye, yavuze ko atabikora.

Yagize ati “Ubuzima bwanjye bugendera ku gihe cya Mariah.”

Si ubwa mbere Mariah Carey agaragaje imyemerere idasanzwe ku bijyanye n’igihe kuko mu 2014 yabwiye Out Magazine ati “Ndi umwana w’imyaka 12 ubuziraherezo.”

Mu 2016, yabwiye Complex ati “Nta sabukuru ngira. Narazanywe, sinavutse.”

Nubwo afite imyaka 56, Mariah Carey avuga ko imyaka ari imibare gusa, ko icy’ingenzi ari uko umuntu yishimira kubaho, atitaye ku minsi cyangwa imyaka.

Uyu muhanzikazi wavuze ibi ni umwe mu bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu muziki wo muri Amerika. Yakunzwe cyane mu myaka yashize abikesha indirimbo nka ‘We Belong Together’, ‘Touch My Body’, ‘Hero’ n’izindi nyinshi.

Mariah Carey ntiyemera ibyo kwizihiza isabukuru y’amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages