00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Schwarzenegger yahishuye uko yabwiye umugore we ko yabyaranye n’umukozi wo mu rugo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 June 2023 saa 10:34
Yasuwe :

Arnold Schwarzenegger yahishuye uburyo yakoresheje yegera umugore we Maria Shriver w’imyaka 67 akamubwira ko yabyaranye n’umukozi wabo wo mu rugo Mildred Baena.

Yabigarutseho muri filime mbarankuru ya Netflix y’ibice bitatu yiswe "Arnold" igaruka ku rugendo rwa Arnold Schwarzenegger, uko yayoboye California, ubuzima bwe bwite , urugo rwe, sinema n’ibindi.

Muri iyi filime mbarankuru niho uyu mugabo w’imyaka 75 avugamo uburyo yagowe no kubwira umugore we ko afite umwana w’umuhungu (ubu ufite imyaka 25), yabyaranye n’umukozi we wo rugo witwa Mildred Baena.

Uyu mugabo ufite izina rikomeye muri sinema, yavuze ko we n’umugore we baganira n’umujyanama wabo mu mitekerereze rimwe mu cyumweru.

Umunsi umwe nibwo umujyanama wabo yabwiye Schwarzenegger ko umugore we akeneye kumenye ukuri kose kuko yari amaze igihe amukeka amababa harimo no kubyarana n’undi mugore.

Agira ati “Umutima wanjye wabaye nk’uhagaze, gusa nyuma nahisemo kumubwiza ukuri. Yego, Maria; Joseph Baena ni umuhungu wanjye umugore yarababaye cyane.”

Uko uyu muhungu (Joseph Baena) yakuraga ni ko byigaragazaga ko ari uwa Schwarzenegger, bikamutera ikibazo gituma ahora yibaza niba azabasha gukomeza kubihisha.

Schwarzenegger yakomeje avuga ko umuhungu we Joseph ari umuntu w’igitangaza ndetse aterwa ishema nawe.

Ati "Ibyo nakoze ntabwo byari byiza. Sinshaka kumvisha Joseph ko atakiriwe kuri iy’Isi, ahubwo arishimiwe cyane , ndamukunda kandi yaje kuba umusore udasanzwe."

Schwarzenegger yashyingiranwe na Maria Shriver mu 1986 bafitanye abana bane.

Umubano w’uyu mukinnyi wa filime n’umukozi we wo mu rugo Mildred Baena w’imyaka 62 watangiye mu 1996.

Schwarzenegger mbere y’uko atambutsa iki kiganiro, yabanje gukorana na Netflix filime y’uruhererekane bise “Fubar”.

Umujyanama mu by'imitekerereze ni we wafashije Arnold Schwarzenegger n'umugore we kwiyunga nyuma yo kumubwira ko yabyaranye n'uwahoze ari umukozi wabo
Mildred Baena ari kumwe n'umuhungu yabyaranye na Schwarzenegger
Arnold Schwarzenegger yavuze ko uko umuhungu we Joseph Baena yakuraga barushagaho gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages