00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Diamond Platnumz arifuza urupfu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 March 2019 saa 01:29
Yasuwe :

Ibyo mu muryango wa Diamond Platnumz [Nasib Abdul Juma] biri kuvugisha benshi kubera amagambo Se yatangaje avuga ageze aho kwifuza kuva ku Isi.

Se wa Diamond Platnumz amaze igihe kinini yarabyimbye amaguru, ndetse ahora mu bitaro ariko ntiyigeze abona ubuvuzi bwabasha gukemura ikibazo afite.

Uyu musaza urwaye kanseri yamumunze amaguru yombi ntabasha gukandagira ndetse afite ibisebe byinshi.

Mu kiganiro yahaye Ijumaa yavuze ko umubabaro asigaye agira ukabije kugeza ubwo yakwifuza kuva mu mubiri aho gukomeza kubabara no gutaka kandi adafite kivurira.

Ati “Ni ukuri, hari igihe kigera umuntu akabura icyizere kugeza aho abona gupfa aribyo byaba byiza, amaguru yanjye arandya cyane. Ni ukuri ni umubabaro gusa.”

Mushiki wa Diamond Platnumz witwa Queen Darlen aherutse kuvugira kuri Wasafi Tv ko se yari afite amafaranga menshi yakabaye yaramufashije mu bihe bikomeye arimo akaba yarayakoresheje nabi.

Kenshi Diamond yagiye avugira mu itangazamakuru ko atacyifuza kubyutsa umubano hagati ye na Se kubera umuzi w’ibibazo bagiranye biturutse ku mibanire ye na nyina witwa Sandra.

Uyu musaza na we yatatse kenshi ko umwana we yamutaye akigira kubaho mu buzima bwiza na bashiki be ndetse ko nta kintu na kimwe gisaba ubushobozi yigeze amufasha.

Urunturuntu hagati ya Diamond Platnumz na Se Abdul Juma, rwatangiye kuva umunsi wa mbere uyu musaza w’imyaka irenga 60 agirana amakimbirane na nyina w’abana mu myaka 16 ishize.

Mushiki wa Diamond kuri Se witwa Zubeda Juma, usanzwe aba mu Bwongereza aherutse kuza muri Tanzania kubaza musaza we impamvu akomeje kurebana ay’ingwe n’umubyeyi we ashaka kubunga ariko ntacyo byatanze.

Abdul Juma yigeze kuvuga ko Sanura Kassim wahoze ari umugore we yaroze intekerezo z’uyu muhungu babyaranye agatangira kumwumvisha ko agomba kumwanga.

Abdul Juma na Kassim Sanura batandukanye umuhungu wabo ubu ufite imyaka 29, ubwo yari afite itandatu y’amavuko.

Diamond mu kiganiro yigeze guha 10 over 10, yavuze ko Se nta gihe na kimwe yigeze aba mu buzima bwe ubu atari ngombwa ko yabuzamo.

Diamond afite bashiki be bavukana kuri se gusa, nk’uwitwa Queen Darleen ukora umuziki na Esma Platnumz w’umushabitsi.

Abana Abdul Juma yabyaranye na Sanura Kasim bose baramutaye bajyana na nyina kuba aha bonyine mu Mujyi wa Dar es Salaam. Uko ari batatu, Esma Platnumz, Queen Darleen na nyina Sanura bashingiwe ubucuruzi na Diamond mu gihe Se yicira isazi mu maso.

Mu bihe byashize, Queen Darlen nawe ntabwo yumvikanaga na se ariko bageze aho bacoca amasinde bari bafitanye.

Kugirana ibibazo byaturutse ku magambo uyu mukobwa yatangaje yemeza ko ‘Juma atamufata nk’umubyeyi we’, ibi ari nako bimeze kuri Diamond muri iki gihe.

Abdul Juma yamenesheje Diamond na Nyina ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka itandatu
Se wa Diamond yigeze kuvuga ko umwana we azicuza umunsi azapfa
Amaguru ya Se wa Diamond yamunzwe n'indwara ya kanseri
Zubeda Juma uri iburyo yaje kunga musaza we na Se nabyo biranga
Ibibazo bya Queen Darleen na Se baherutse kubishyiraho akadomo
Diamond yigeze gushyira hanze iyi foto imugaragaza mu bihe bya kera ari kumwe na Se na nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages