Diamond Platnumz w’imyaka 33 aherutse kugaragara ari muri Malawi yitoboza izuru, ibintu bisigaye biharawe na benshi mu byamamare.
Abdul Naseeb yavuze ko yababajwe no kubona umuhungu we yitoboza izura, avuga ko bidakwiriye umugabo w’umunyafurika.
Uyu mubyeyi utakibana n’umuhungu we avuga ko umuhungu we yakoze ibinyuranyije n’ibyo umuco wa Afurika ugena.
Yagize ati “Yakoze ikintu kibi cyane kuko umuco n’imigenzo yacu ntiyemerera abagabo gukora ibintu nka biriya.”
Abdul yakomeje agira ati "Birashoboka ko yabikoze kubera ubutunzi bwe no gushimisha inshuti ze. Abakunda Tupac barabikoze ariko ku bakomoka muri Tanzania ibi ntibihura n’umuco n’imigenzo by’abaturage.”
Abafana batanze ibitekerezo ku mashusho ya Diamond yitoboza izuru bavuga ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko ya kisilamu abandi bakavuga ko bihabanye n’umuco nyafurika.
Ntabwo Diamondi yigeze asubiza se wanenze imyitwarire ye atoboza izuru.
Amashusho ya Diamond Platnumz yitoboza izuru



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!